Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yategetse ibigo bya Leta ko mu modoka bigura hagomba kubamo nibura izingana na 30% zikoresha amashanyarazi.
Ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, rikomeje gutezwa imbere, mu rwego rwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, ahashyizweho uburyo bwo korohereza ababitumiza.
Mu bikorwa byo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange kandi, hakomeje gushyirwamo imodoka zikoresha amashanyarazi, ndetse na moto zifashishwa n’abatwara abagenzi, zikaba zikomeje kwiyongera.
Ni gahunda kandi yakomeje kugaragaza ko icyenewe kuko ibikomoka kuri Peteroli bigenda birushaho guhenda, byumwihariko muri iki gihe hakomeje kuba intambara yo muri Iran.
Mu ibaruwa Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yandikiye ibigo bya Leta byose mu cyumweru gishize, tariki 14 Mata 2026, Guverinoma yabisabye “gukora ku buryo nibura 30% by’imodoka nshya zigurwa ziba zikoresha amashanyarazi uhereye igihe iyi baruwa isinyiwe, nk’imwe mu nzira zo kugabanya imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere, kugabanya kwishingikiriza ku bikomoka kuri peteroli no guteza imbere ubwikorezi burambye kandi budahumanya.”
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo kandi ivuga ko mu bigo bigaragara ko imodoka bigura ari muto, bikwiye gushyira imbere kugura izo zikoresha amashanyarazi.
Iti “Aho imibare igaragaza ko [imodoka zikoresha amashanyarazi] zajya munsi y’imwe cyangwa bisaba kugereranya, kugura imodoka zikoresha amashanyarazi bigomba gushyirwa imbere. Kunyuranya n’iki cyemezo bigomba gutangirwa ibisobanuro kandi bikabanza gutangirwa uruhushya na Minisiteri y’Ibikorwaremezo.”
Umubare w’imodoka zikoresha amashanyarazi ziri mu Rwanda, wagiye wiyongera, dore ko mu mwaka wa 2024 habarwaga izigera muri 512, ariko ukaba warakomeje kwiyongera dore ko n’ibigo by’ubucuruzi bizicuruza bikomeje kuzitumiza ku bwinshi binorohereza abashaka kuzigura.
RADIOTV10









