• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umusore wakoreraga WASAC wari ugiye kumara icyumweru yarabuze yasanzwe mu nzu yarapfuye

radiotv10by radiotv10
22/04/2026
in MU RWANDA
0
Umusore wakoreraga WASAC wari ugiye kumara icyumweru yarabuze yasanzwe mu nzu yarapfuye
Share on FacebookShare on Twitter

Uwari umukozi wa WASAC mu Karere ka Rubavu waherukaga kugaragara mu cyumweru gishize, yasanzwe mu nzu yabagamo mu Murenge wa Nyamyumba yarapfuye.

Nyakwigendera Nshimiyimana Syldio uri mu kigera cy’imyaka 38 yasanzwe mu nzu yabagamo iherereye mu Mudugudu wa Buharara, Akagari ka Rubona, Umurenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu.

Yari asanzwe ari umukozi wa Sosiyete y’Igihugu ishinzwe gukwirakwiza amazi WASAC, wakoraga akazi ko gufata ibipimo by’amazi, abazwi nka releveur.

Amakuru avuga ko yagerukaga kuboneka mbere yo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, akaba yaje gusangwa mu nzu yarapfiriyemo ndetse umubiri we waratangiye kwangirika.

Urupfu rwe rwamenyekanye nyuma yuko abaturage bo muri aka gace, bumvise umunuko waturukaga muri iyi nzu yapfiriyemo, bajya kureba bagasanga yarapfuye.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bumaze kumenyeshwa amakuru y’uwo munuko waturukaga muri iyi nzu yabagamo nyakwigendera, bwagiye kuyitobora, busanga yaritabye Imana.

Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu, yabwiye RADIOTV10 ko nyakwigendera yari yabuze mu kazi ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, bakamuhamagara kuri telefone igacamo ariko ntayitabe.

Kuva kuri uwo munsi wo ku wa Gatanu kugeza ku wa Mbere, nyakwigendera, nta muntu wari wakamuca iryera, kugeza uyu munsi ku wa Gatatu tariki 22 Mata 2026 ubwo yasangwaga mu nzu yabagamo yapfuye.

Bamwe mu baturage bo muri aka gace bavuga ko nyakwigendera yari akiri ingaragu, yanibanaga, bagakeka ko yaba yarapfuye kiriya gihe yatangiye kuburiraho.

Abaturage bari bafite agahinda

RADIOTV10

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − twelve =

Previous Post

Ubwoko bushya bwa COVID buri kuzamura impungenge

Next Post

Mu mafoto irebere ubwiza bw’inzu y’akataraboneka Miss Jolly yujuje mu Mujyi wa Kigali

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Mu mafoto irebere ubwiza bw’inzu y’akataraboneka Miss Jolly yujuje mu Mujyi wa Kigali

Mu mafoto irebere ubwiza bw’inzu y’akataraboneka Miss Jolly yujuje mu Mujyi wa Kigali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.