• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya imihanda yo muri Kigali igiye gutangirizwamo gahunda y’igisate cyagenewe kunyurwamo gusa na bisi z’abagenzi

radiotv10by radiotv10
23/04/2026
in MU RWANDA
0
Menya imihanda yo muri Kigali igiye gutangirizwamo gahunda y’igisate cyagenewe kunyurwamo gusa na bisi z’abagenzi
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatanu, imihanda ine izatangirizwamo igisate cyagenewe kunyurwamo gusa na bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu masaha y’abagenzi benshi.

Byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki 23 Mata 2025, mbere y’umunsi umwe gusa ngo iyi gahunda itangire gushyirwa mu bikorwa, kuko izatangira kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mata 2026.

Iyi mihanda irimo uturuka muri Rond Point yo mu mujyi (City Centre Roundabout) ugana Peyage-Kanogo-Rwandex-Sonatubes-mu Giporoso kugera ku Cyamitsingi.

Hari kandi umuhanda uturuka Sonatube-Kicukiro Centre ugakomeza kuri Gare ya Nyanza mu Karere ka Kicukiro.

Undi muhanda, n’uva mu Mujyi rwagati Downtown ugana kuri 1930 (ahahoze Igororero rya Nyarugenge) ugakomeza Roundabout-Yamaha-Gare ya Nyabugogo.

Undi muhanda wa kane, ni uva kuri Hoteli Gloria (mu Mujyi rwagati) ugana ku Isoko rya Nyarugenge ukagera kuri City Plaza.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ako “Iki gisate kizajya gikoreshwa na bisi n’ibinyabiziga ndakumirwa mu masaha ya mugitondo (06h00 kugeza 10h00) na nimugoroba (17h00 kugeza 21h00).”

Bukomeza bukomeza buvuga ko “Mu yandi masaha, iyi mihanda izajya ikoreshwa n’ibinyabiziga byose mu buryo busanzwe” kandi ko “Iyi mihanda izashyirwamo ibyapa byabugenewe byerekana iyi gahunda.”

Iyi gahunda yari iherutse gutangizwa mu buryo bw’igerageza mu muhanda ugana mu mujyi rwagati unyuze Rwandex, ahashyizweho n’ibimenyetso byihariye bya bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Inzego z’ubuyobozi mu Rwanda zimaze iminsi zigira inama abakora ingendo mu Mujyi wa Kigali gukoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, kuko iyi gahunda yanogejwe.

Ibi kandi bikaba biri no mu rwego rwo gucunga no gukoresha neza ibikomoka kuri Peteroli bikomeje guhenda ku isoko mpuzamahanga no mu Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu; mu kiganiro yatanze kuri uyu wa Gatatu, yibukije abafite imodoka zabo bwite, kuyoboka izitwara abagenzi mu buryo bwa rusange kuko ubu imeze neza kubera amavugurura yakozwemo, ndetse ko azakomeza gukorwa, kugira ngo abantu barusheho kuyiyoboka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × five =

Previous Post

Ukekwaho kwiba mudasobwa wafashwe nyuma yuko hagaragaye amashusho ya camera z’umutekano ntagifunze

Next Post

Isi yararebaga mu minsi 100- Impuguke muri Afurika Prof.Lumumba yagaye amahanga yatereranye u Rwanda

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Isi yararebaga mu minsi 100- Impuguke muri Afurika Prof.Lumumba yagaye amahanga yatereranye u Rwanda

Isi yararebaga mu minsi 100- Impuguke muri Afurika Prof.Lumumba yagaye amahanga yatereranye u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.