• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo abasesenguzi bavuga ku cyemezo cya Leta gisaba ibigo byayo kugura imodoka z’amashanyarazi

radiotv10by radiotv10
23/04/2026
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Icyo abasesenguzi bavuga ku cyemezo cya Leta gisaba ibigo byayo kugura imodoka z’amashanyarazi
Share on FacebookShare on Twitter

Abasesengura iby’ubukungu bavuga ko icyemezo gisaba ibigo bya Leta  kongera umubare w’imodoka z’amashanyarazi mu zo bigura, kizatanga umusaruro ku bukungu bw’igihugu, kuko amafaranga yakoreshwaga mu gutumiza ibikomoka kuri peteroli byinshi azashyirwa mu bindi bikorwa bibyara inyungu.

Tariki ya 14 Mata uyu mwaka, ni bwo Minisiteri y’Ibikorwaremezo yandikiye abashinzwe imari mu bigo bya Leta ibaruwa ibasaba ko, guhera igihe bayibonye, mu modoka nshya bagura hagomba kubamo nibura 30% zikoresha amashanyarazi. Ibi bigamije kugabanya kwishingikiriza kuri lisansi na mazutu gusa.

Iyi baruwa ikomeza igaragaza ko abafite imodoka zikoresha amashanyarazi ari bo bagomba kwibandwaho mu kugura izindi, kandi ko kunyuranya n’iki cyemezo bigomba kubanza gusabirwa uruhushya muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo.

Ni icyemezo Leta y’u Rwanda ifashe mu gihe isi, ndetse n’u Rwanda by’umwihariko, bikomeje guhangana n’ingaruka z’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, bitewe n’intambara iri kubera mu Burasirazuba bwo Hagati ihanganishije Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Israel. Abasesengura iby’ubukungu bavuga ko iki cyemezo ari cyiza, nubwo kije gikererewe.

Ni icyemezo cyiza ariko kije gikererewe

Umusesenguzi mu by’ubukungu Ruziga Emmanuel Masatura avuga ko iki cyemezo cyatinze gufatwa, kikaba kije ari uko hari ikibazo kigaragaraye ko bikenewe.

Yagize ati: “Ni icyemezo cyiza, ariko ubona ko nk’ibisanzwe bitubaho, dukunze gufata imyanzuro ikakaye nyuma yo guhura n’ikibazo aho gushyira imbaraga mu kukirinda. Ubu ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byaramaze gutumbagira, bityo iki cyemezo kirakenewe, ariko si ubu gusa cyari gikenewe. Cyari gikenewe na mbere hose kugira ngo impinduka ku isoko mpuzamahanga zitagira ingaruka zikabije nk’izo tubona ubu.”

Masatura agaragaza kandi ko iki cyemezo gishobora gufasha igihugu mu iterambere ry’ubukungu, kuko amafaranga yakoreshwaga mu gutumiza ibikomoka kuri peteroli ashobora gushorwa mu bindi bikorwa bibyara inyungu.

Yagize ati: “Icya mbere, kugabanya gutumiza ibikomoka kuri peteroli bizagabanya amafaranga igihugu cyakoreshaga mu kubitumiza hanze. Ayo mafaranga ashobora gushorwa mu bindi bikorwa bifasha guteza imbere ubukungu.”

Akomeza avuga ko ibi bishobora no gutanga akazi, bijyanye na gahunda y’igihugu yo guhanga imirimo myinshi.

Yagize ati: “Iyo urebye uburyo Abanyarwanda bitabiriye kwiga, dufite benshi bize ibijyanye n’amashanyarazi bazabona akazi mu bijyanye no gukanika imodoka zikoresha amashanyarazi. Ibi bizafasha guhanga imirimo, byunganira gahunda y’igihugu yo kongera imirimo mishya kugeza mu 2029.”

Masatura yongeyeho ko kugira ngo iyi gahunda igire umusaruro, hakenewe kongera ibikorwa remezo byo gushyira umuriro muri izo modoka, kuko bikiri bike.

Yagize ati: “Ndaguha urugero rwanjye: mfite imodoka y’amashanyarazi, ariko kuyijyana mu ntara biragorana kubera ko nta bikorwaremezo bihagije bihari byo kuyishyiramo umuriro. No muri Kigali, nubwo bihari, usanga henshi hari imirongo miremire. Hakwiye gushyirwaho uburyo butuma sitasiyo zisanzwe zitanga lisansi na mazutu zibona n’aho imodoka z’amashanyarazi zishyirirwamo umuriro, kugira ngo hatazabaho ikibazo cy’uko izo modoka ziza ariko zikabura aho zikura umuriro.”

Kugeza ubu, 43% by’imodoka zinjira mu gihugu ni iza hybrid (zikoresha lisansi n’amashanyarazi). Mu mwaka wa 2024, imodoka z’amashanyarazi gusa zari 512, mu gihe izikoresha amashanyarazi na lisansi (hybrid) zari 7,172.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo igaragaza ko gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi bizafasha igihugu kugera ku ntego cyihaye yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ho 38% bitarenze umwaka wa 2030.

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − seven =

Previous Post

Ubuhamya bw’abimukira ba mbere birukanywe na America boherejwe muri Congo

Next Post

Akurikiranyweho kuvuga amagambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside ubwo yasabwaga kujya kurarana n’abandi Irondo ku Rwibutso

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Akurikiranyweho kuvuga amagambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside ubwo yasabwaga kujya kurarana n’abandi Irondo ku Rwibutso

Akurikiranyweho kuvuga amagambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside ubwo yasabwaga kujya kurarana n’abandi Irondo ku Rwibutso

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.