• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ubuhamya bw’abimukira ba mbere birukanywe na America boherejwe muri Congo

radiotv10by radiotv10
23/04/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ubuhamya bw’abimukira ba mbere birukanywe na America boherejwe muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Abimukira birukanywe na Leta Zunze Ubumwe za America bakoherezwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baravuga ko bamaze amasaha 27 bahambirijwe amapingu mbere yo kuhagera, kandi ko batifuza kuba iki Gihugu boherejwemo kuko kirutwa n’ibyo bavuyemo bahunga.

Aba bantu 15 barimo ab’igitsinagabo n’inigitsinagore, barimo abakomoka muri Colombia, muri Ecuador, no muri Peru bakaba bamaze iminsi micye bageze muri DRC, nyuma yo kwirukanwa muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Aba bacumbikiwe muri Hoteli iri mu nkengero za Kinshasa, baravuga ko birukanywe mu buryo bubi, ndetse ko Igihugu boherejwemo bakimenyeshejwe habura igihe gito.

Bavuga ko bamaze amasaha 27 mu ndege bahambirijwe amapingu, mbere yo kugera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu kiganiro bagiranye na AFP, umukobwa witwa Gabriela w’imyaka 30 ukomoka muri Colombia, yavuze ko iki Gihugu cya Congo yoherejwemo atacyifuzaga habe na gato.

Uyu mukobwa wanze kuvuga izina rye, yagize ati “Sinifuzaga kujya muri Congo. Mfite ubwoba, sinzi ururimi bavuga hano.”

Yavuze ko yamenye aho agiye umunsi umwe mbere yo kwirukanwamuri Leta Zunze Ubumwe za America, ari na bwo yamenye iki Gihugu cya Congo, kuko atari akizi.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakiriye abimukira birukanwe muri Leta Zunze Ubumwe za America ku nshuro ya mbere ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, iri mu rutonde rw’Ibihugu bya Afurika byemeye mu mezi ashize kwitabira umugambo wa America wo kubyoherereza abimukira badafite ibyangombwa, birimo Guinée Equatorial, Gana, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Kameruni, na Eswatini.

Aya masezerano yakunze kuba arimo inkunga y’amafaranga cyangwa ibikoresho bya America. Binyuze mu masezerano na Kinshasa, Washington ibona umutungo w’amabuye y’agaciro uboneka mu butaka bwa Congo kandi ari ingenzi ku nganda z’ikoranabuhanga ku isi.

Nta makuru menshi atangwa n’abayobozi b’Ibihugu byemeye kwakira aba bimukira ku bijyanye n’iherezo ryabo nyuma yo kuhagera, niba bazasubizwa mu Bihugu bavuyemo, cyangwa bakoherezwa mu bindi bizemera kubakira.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bimukira (IMO) ribanza gutanga iby’ingenzi bifasha mu mibereho y’aba bimukira, rivuga ko bashobora kuzasubira muri America mu gihe babona ibyangombwa bibemerera kujya guturayo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + seventeen =

Previous Post

Key things to know about roads with lanes reserved exclusively for public transport buses in Kigali

Next Post

Icyo abasesenguzi bavuga ku cyemezo cya Leta gisaba ibigo byayo kugura imodoka z’amashanyarazi

Related Posts

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

by radiotv10
30/05/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byageze ku bwumvikane bwo kongera igihe cy’agahenge kari hagati y’impande zombi ndetse no...

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

by radiotv10
29/05/2026
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bageze kuri...

Next Post
Icyo abasesenguzi bavuga ku cyemezo cya Leta gisaba ibigo byayo kugura imodoka z’amashanyarazi

Icyo abasesenguzi bavuga ku cyemezo cya Leta gisaba ibigo byayo kugura imodoka z'amashanyarazi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.