Umugabo w’imyaka 42 wo mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke, yatawe muri yombi akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside nyuma yo gusabwa kujya kurarana n’abandi irondo ku Rwibutso, akabasubiza avuga ngo “ubundi ibi ni ibiki ndaririye, ababishe baje bakaharara?”
Uyu mugabo witwa Mukeshimana Paul akekwaho kuvuga ayo magambo ubwo yari kumwe n’abandi bararanye irondo, bakamusaba ko bajya ku Rwibutso wa Kirimbi rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ntirenganya François, uhagarariye Umuryango IBUKA Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside mu Murenge wa Kirimbi, yavuze ko abari kumwe n’uyu mugabo bihutiye kumenyesha inzego nyuma yo kuvuga ariya magambo.
Ati “Nka Ibuka tuyabonamo ingengabitekerezo ya Jenoside. Yaratubabaje cyane nk’abarokotse bafite abacu barushyinguyemo, kubona ahahagarara akahavugira amagambo adutoneka bene kariya kageni, ngo abatwiciye abacu nibaze babararire?”
Akomeza avuga ko bibabaje kuba umuntu w’imyaka 42 atinyuka agakoresha ariya magambo azi n’ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi n’agahinda n’ingaruka yasigiye abayirokotse, kuko yabaye ariho.
Ati “Turasaba ko nahamwa n’icyaha azahanwa by’intangarugero bikanabera abandi urugero rwo kudakinisha inzibutso zitubikiye amateka y’abacu.’’
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kirimbi rusanzwe ruruhukiyemo inzirakarenga zirenga ibihumbi birindwi, aho ku manywa rurindwa n’abazamu babiri, naho mu masaha y’ijoro rukarindwa n’irondo nka ririya n’ubundi ryagombaga kujya kururinda ubwo uriya mugabo yavugaga amagambo y’ingengabitekerezo.
Ntirenganya François, uhagarariye Umuryango IBUKA mu Murenge wa Kirimbi, avuga ko hari amakuru avuga ko hari n’abandi bajya basabwa kujya kurara irondo ku Rwibutso, bakagaragaza ko batabishaka ariko ntibabyerure.
Yaboneyeho gusaba abaturage ko igihe bumvise abantu nk’aba, bajya babimenyesha inzego, kuko biri mu bikorwa bigize ingengabitekerezo ya Jenoside.
RADIOTV10








