• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru Mashya: Intumwa z’u Rwanda na Congo zongeye guhurira muri America zigira n’ibyo zemeranyaho

radiotv10by radiotv10
24/04/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
BREAKING: Hatangajwe iby’ingenzi byavuye mu biganiro byahuje u Rwanda na Congo muri America
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko yakiriye ibiganiro byahuje abagize Komisiyo Ihuriweho hagati y’u Rwanda na DRC ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezereno yo muri Kamena 2025, ndetse Ibihugu byombi bikaba byongeye kwemeranya gushyira imbaraga mu guhosha ibibazo bihari.

Byatangajwe n’Umujyanama Mukuru wa Perezida Trump ku Mugabane wa Afurika, Massad Boulos mu itangazo yashyize hanze mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mata 2026.

Massad Boulos yavuze ko “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yayoboye ibiganiro byiza hamwe n’abafatanyabikorwa bacu kuri Komisiyo Ihuriweho (Joint Oversight Committee) ishinzwe kugenzura intambwe iterwa mu gushyira mu bikorwa Amasezerano y’Amahoro yasinywe muri Kamena.”

Yakomeje agira ati “Impande zombi DRC n’u Rwanda bongeye kwiyemeza gucururutsa umwuka mubi no gukomeza gushyira mu bikorwa Amasezerano y’Amahoro, hashingiwe ku ku ntambwe yatewe n’Ibiganiro byabaye muri Werurwe i Washington.”

Umujyanama Mukuru wa Perezida Trump kandi yaboneyeho gushimira Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Igihugu cya Togo ndetse na Leta ya Qatar ku musanzu bakomeje gutanga mu nzira z’ubuhuza bugamije gushakira amahoro arambye akarere k’Ibiyaga Bigari.

Tariki ya 17 na 18 Werurwe, i Washington hari habaye ibindi biganiro byari byahuje Intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho nabwo impande zombi zari zemeranyijwe gutera intambwe ifatika mu gushyira mu bikorwa Amasezerano y’Amahoro ya Washington.

Muri ibyo biganiro kandi u Rwanda na DRC bemeranyijwe intambwe z’ibikorwa bizakorwa mu ruhererekane bikorewe ubuhuzabikorwa, bigamije gucururutsa umwuka mubi.

Muri izo ngamba zemeranyijweho n’Ibihugu byombi, harimo intego zihariye zihuriweho mu gushyigikira no kubaha ubusugire bwa buri Gihugu n’umutekano wacyo, hakaba kandi gushyiraho ingengabihe yo gukuraho ibikorwa by’ingabo ndetse no gukuraho ingamba z’ubwirinzi zashyizweho n’u Rwanda.

Nanone kandi bemeranyijwe ko DRC ishyira imbaraga kandi ikagendera ku gihe mu gusenya burundu umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ndetse ikanarinda abasivile bose nta vangura.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 4 =

Previous Post

Eng.-Rwanda and DR Congo Delegations Meet Again in the United States and Reaffirm Their Commitment

Next Post

Perezida w’u Burundi yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’igisirikare zikurikiye isanganya ryabayeho

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Perezida w’u Burundi yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’igisirikare zikurikiye isanganya ryabayeho

Perezida w’u Burundi yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’igisirikare zikurikiye isanganya ryabayeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.