Romuald Wadagni yemejwe ku mugaragaro nk’uwatsinze amatora ya Perezida muri Benin, nk’uko Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwabitangaje.
Urwo rukiko rwemeje ibyari byatangajwe by’agateganyo mu cyumweru gishize, aho byagaragazaga ko uwari watanzweho umukandida na perezida uriho, Patrice Talon, yatsinze ku buryo bugaragara.
Abakurikiranira hafi politiki y’iki gihugu bemeza ko ibyavuye mu matora yo ku wa 12 Mata byari bizwi mbere, kuko umukandida rukumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi, Paul Hounkpè, ari we wenyine wari uhanganye na Romuald Wadagni, mu gihe ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya The Democrats ritashoboye kwitabira kubera kubura abashyigikira bahagije.
Perezida w’urukiko, Cossi Dorothe Sossa, yatangaje ati “Urukiko rutangaje ku buryo budasubirwaho ko Bwana Kossi Mbueke Romuald Wadagni ari we watorewe kuba Perezida wa Repubulika, naho Madamu Mariam Chabi Talata aba visi perezida.”
Biteganyijwe ko Wadagni azarahirira kuyobora igihugu cya Benin ku wa 24 Gicurasi 2026.
Urukiko rwavuze ko nta makosa rwabonye yatuma amatora aseswa, kandi ko nta birego byatanzwe ku byavuye mu matora.
Nubwo imibare ya nyuma itatangajwe, iby’ibanze byari byerekanye ko Wadagni yabonye amajwi agera kuri 94%, mu gihe abitabiriye amatora bari 58.8%.
Mu gihe cy’imyaka 10 yari amaze ari Minisitiri w’Imari, Wadagni yagiye ashimirwa kuba yarazamuye ubukungu, agabanya kimwe cya gatatu cy’umwenda wa leta yari ifitiye amahanga, ugera kuri 3% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP).
Akimara gutsinda, Romuald Wadagni yavuze ko yiteguye gukomeza umurongo wa Talon, ushimirwa kuba yarazamuye ubukungu bw’iki gihugu binyuze mu guteza imbere ubukerarugendo n’ibikorwa remezo, nubwo iki gihugu kigihanganye n’ibibazo bikomeye birimo umutekano muke mu majyaruguru y’igihugu, aho hakomeje ibitero by’imitwe y’iterabwoba.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10










