Urwego Ngenzuramikorere RURA, rwafatiye ibihano kompanyi ya GVA Rwanda Ltd (Canalbox) nyuma yuko abakiliya bakoresha interineti yayo bagize ibibazo, ruyitegeka kubaha indishyi, no kwishyura amande ya buri munsi kugeza igihe izubahiriza amabwiriza yose.
Ibi bihano bikubuye mu itangazo ryashyizwe hanze na RURA kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mata 2026, nyuma yuko uru Rwego rutangaje ko rwatangiye “gukurikirana Canalbox ku makosa ajyanye na serivisi mbi, mu rwego rwo kurengera abafatabuguzi bayo bamaze iminsi binubira ko idakora neza.”
RURA yatangaje ko “yafatiye ibihano GVA Rwanda Ltd (Canalbox) hashingiwe ku ngingo ya 269 y’Itegeko No. 24/2016 rigenga Ikoranabuhanga ry’Itumanaho mu Rwanda, kubera kudakurikiza amabwiriza byakomeje.”
Uru Rwego Ngenzuramikorere rukomeza rugira ruti “Iyi sosiyete isabwa guha indishyi abakiliya bose bagizweho ingaruka hagati ya tariki ya 13–20 Mata 2026, kwishyura amande ya buri munsi kugeza igihe yubahirije amabwiriza yose, no gutanga raporo z’aho igeze mu ishyirwamubikorwa mu gihe cyagenwe.”
Nanone kandi GVA yijeje RURA ko izubahiriza ibisabwa, kandi RURA izakomeza gukurikiranira hafi kugira ngo harebwe ko serivisi zisubira ku murongo neza.
Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere RURA ruvuga ko amabwiriza yahawe iyi kompanyi natubahirizwa hazafatwa izindi ngamba ziteganywa n’amategeko.
Serivisi mbi zavuzwe kuri Canalbox muri kiriya gihe, zagaragaye mu mikorere ya Interinet yayo, aho bamwe mu bakiliya bayo bavugaga ko interineti yayo yagendaga gahoro, rimwe na rimwe ntinakore.
Mu cyumweru gishize ubwo RURA yatangazaga ko yatangiye gukurikirana ibi bibazo byavuzwe kuri Canalbox, yari yatangaje ko “Nyuma yo kwihanangirizwa mu gihe gishize, Canalbox yahamagajwe kugira ngo itange ibisobanuro, ndetse inagaragaze ingamba zihuse zigamije gukemura ibi bibazo.”
Urwego Ngenzuramikorere rwari rwizeje ko ruzakomeza gukurikirana itangwa rya sevisi zinoze, runasaba abaturage kujya batanga amakuru mu gihe hari abahawe serivisi zitanoze.
RADIOTV10









