Nyuma y’iminsi havugwa amakuru ko umukinnyi wa filimi Alliah Cool yaba ari mu rukundo n’umuherwe w’Umunya-Tanzania Lugumi Saidi, uyu munyemari yaciye amarenga ko iyi nkuru yaba ari impamo.
Inkuru y’urukundo hagati ya Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool na Lugumi Saidi, yari imaze iminsi ivugwa mu bitangazamakuru binyuranye, aho bamwe bemeza ko aba bombi baba baremeranyijwe gukundana.
Iyi nkuru yari ikomeje gukekwa kugeza kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mata 2026, ubwo uyu muherwe yacaga amarenga ko noneho iby’urukundo rwabo rwaba ari impamo.
Ubwo Lugumi yatangaga igitekerezo ku mafoto yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram na Alliah Cool, yagize ati “My love (mukunzi wanjye) n’akarangabyiyumviro k’umutima.”

Ubu butumwa bw’uyu munyemari bwaje nyuma y’igihe havugwa ariya makuru y’urukundo rw’aba bombi, yazamuwe n’uturangabyiyumviro uriya muherwe yagiye ashyira ahatangirwa ibitekerezo ku mafoto n’ubundi yabaga yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga na Alliah Cool.
Gusa nubwo Lugumi yashyiragaho utwo tumenyetso duca amarenga y’urukundo, aba bombi ntibaragira amakuru ahagije batanga kuri uru rukundo bavugwaho.
Uyu mushoramari ukomoka muri Tanzania, kandi yanavuzwe mu rukundo na Miss Mutesi Jolly, na bwo amakuru yabyo akaba ataragiye hanze mu buryo bweruye.



RADIOTV10











