• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Menya amazina 10 ya mbere yiswe abana benshi bavutse mu Rwanda mu mwaka umwe

radiotv10by radiotv10
28/04/2026
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Menya amazina 10 ya mbere yiswe abana benshi bavutse mu Rwanda mu mwaka umwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare NISR cyagaragaje amazina 10 ya mbere yiswe abana bavutse umwaka ushize wa 2025, aho mu bakobwa, iriza ku isonga ari ‘Ineza’ ryiswe abana barenga 8 000, mu bahungu hakaza ‘Ishimwe’ na ryo ryiswe abarenga ibihumbi umunani.

Aya mazina yashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), ni amazina 10 y’Ikinyarwanda, bamwe bita amapagani yaje ku isonga yagiye yitwa abana bavutse umwaka ushize.

Mu cyiciro cy’abana b’abakobwa, izina riza ku mwanya wa mbere mu yiswe abana benshi, ni ‘Ineza’ ryahawe abana 8 216, ku mwanya wa kabiri haza izina ‘Ishimwe’ ryiswe abana 5 857.

Ku mwanya wa gatatu haza izina ‘Uwase’ ryiswe abana 5 449, ku mwanya wa kane hakaza izina ‘Irakoze’ ryiswe abana 3 079, naho ku mwanya wa gatanu hakaza izina ‘Igiraneza’ ryahawe abana 2 859.

Mu cyiciro cy’abahungu, izina riza ku mwanya wa mbere ryiswe abana benshi bavutse mu mwaka wa 2025, ni ‘Ishimwe’ ryiswe abana 4 407, ku mwanya wa kabiri hakaza izina ‘Iganze’ ryahawe abana 5 070.

Ku mwanya wa gatatu haza izina ‘Mugisha’ ryiswe abana 3 380, ku mwanya wa kane hakaza izina ‘Hirwa’ ryiswe abana 3 380, naho ku mwanya wa gatanu hakaza izina ‘Irakoze’ ryahawe abana 2 637.

Andi mazina atanu ya nyuma muri aya icumi ya mbere muri buri cyiciro murayasanga mu mbonerahamwe dukesha Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare NISR.

Muri ibi byiciro byombi; icy’abahungu n’icy’abakobwa amazina menshi muri yo arahuye nubwo adahuje imyanya n’imibare, dore ko nk’amazina ‘Ineza’, ‘Ishimwe’, ‘Irakoze’, ‘Igiraneza’, ‘Iganze’, na ‘Iradukunga’ yose ari mu icumi ya mbere muri buri cyiciro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 3 =

Previous Post

Umunyamakuru M. Irene yateguje ko agiye gukina filimi azahuriramo n’ubimenyereweho

Next Post

I Burundi haravugwa ubwoba bwatumye Perezida Ndayishimiye ategeka ko habaho kwimura intwaro i Bujumbura

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Perezida Ndayishimiye yashyize hanze ukuri ku by’uko abasirikare b’u Burundi bahanganye na M23

I Burundi haravugwa ubwoba bwatumye Perezida Ndayishimiye ategeka ko habaho kwimura intwaro i Bujumbura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.