Tuesday, April 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Menya amazina 10 ya mbere yiswe abana benshi bavutse mu Rwanda mu mwaka umwe

radiotv10by radiotv10
28/04/2026
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Menya amazina 10 ya mbere yiswe abana benshi bavutse mu Rwanda mu mwaka umwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare NISR cyagaragaje amazina 10 ya mbere yiswe abana bavutse umwaka ushize wa 2025, aho mu bakobwa, iriza ku isonga ari ‘Ineza’ ryiswe abana barenga 8 000, mu bahungu hakaza ‘Ishimwe’ na ryo ryiswe abarenga ibihumbi umunani.

Aya mazina yashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), ni amazina 10 y’Ikinyarwanda, bamwe bita amapagani yaje ku isonga yagiye yitwa abana bavutse umwaka ushize.

Mu cyiciro cy’abana b’abakobwa, izina riza ku mwanya wa mbere mu yiswe abana benshi, ni ‘Ineza’ ryahawe abana 8 216, ku mwanya wa kabiri haza izina ‘Ishimwe’ ryiswe abana 5 857.

Ku mwanya wa gatatu haza izina ‘Uwase’ ryiswe abana 5 449, ku mwanya wa kane hakaza izina ‘Irakoze’ ryiswe abana 3 079, naho ku mwanya wa gatanu hakaza izina ‘Igiraneza’ ryahawe abana 2 859.

Mu cyiciro cy’abahungu, izina riza ku mwanya wa mbere ryiswe abana benshi bavutse mu mwaka wa 2025, ni ‘Ishimwe’ ryiswe abana 4 407, ku mwanya wa kabiri hakaza izina ‘Iganze’ ryahawe abana 5 070.

Ku mwanya wa gatatu haza izina ‘Mugisha’ ryiswe abana 3 380, ku mwanya wa kane hakaza izina ‘Hirwa’ ryiswe abana 3 380, naho ku mwanya wa gatanu hakaza izina ‘Irakoze’ ryahawe abana 2 637.

Andi mazina atanu ya nyuma muri aya icumi ya mbere muri buri cyiciro murayasanga mu mbonerahamwe dukesha Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare NISR.

Muri ibi byiciro byombi; icy’abahungu n’icy’abakobwa amazina menshi muri yo arahuye nubwo adahuje imyanya n’imibare, dore ko nk’amazina ‘Ineza’, ‘Ishimwe’, ‘Irakoze’, ‘Igiraneza’, ‘Iganze’, na ‘Iradukunga’ yose ari mu icumi ya mbere muri buri cyiciro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × four =

Previous Post

Hagaragaye ikimenyetso gishimangira inkuru y’urukundo hagati y’umukinnyikazi wa filimi nyarwanda n’umunyemari w’Umunya-Tanzania

Related Posts

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga yabuze nyirayo

by radiotv10
28/04/2026
0

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko hari amafaranga yatawe n’umuntu mu muhanda wa Remera-Giporoso mu Karere ka Gasabo kandi ko yatoraguwe,...

Akurikiranyweho gusambanya abakobwa yizezaga ibitangaza bahuriraga muri group ya WhatsApp yitwa ‘shaka umukunzi’

Akurikiranyweho gusambanya abakobwa yizezaga ibitangaza bahuriraga muri group ya WhatsApp yitwa ‘shaka umukunzi’

by radiotv10
28/04/2026
0

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwafunze uwitwa Jean d’Amour ukurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato abakobwa batandukanye abizeza akazi, nyuma yuko babaga...

Why Most Young People Start Businesses and Why Many Fail

Why Most Young People Start Businesses and Why Many Fail

by radiotv10
28/04/2026
0

There’s a quiet shift happening among young people today, especially in places like Rwanda. More and more are choosing to...

Amakuru mashya: Canalbox yategetswe guha indishyi abakiliya bayo mu Rwanda bagizweho ingaruka na serivisi zayo mbi

Amakuru mashya: Canalbox yategetswe guha indishyi abakiliya bayo mu Rwanda bagizweho ingaruka na serivisi zayo mbi

by radiotv10
27/04/2026
0

Urwego Ngenzuramikorere RURA, rwafatiye ibihano kompanyi ya GVA Rwanda Ltd (Canalbox) nyuma yuko abakiliya bakoresha interineti yayo bagize ibibazo, ruyitegeka...

Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Umunyamakuru DC Clement yagaragaje agahinda mu Rukiko avuga icyamuteye guhangana n’inzego

by radiotv10
27/04/2026
0

Umunyamamuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement ukurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoza isoni abayobozi b’Igihugu n’abashinzwe imirimo rusange, yatakambiye Urukiko...

IZIHERUKA

Menya amazina 10 ya mbere yiswe abana benshi bavutse mu Rwanda mu mwaka umwe
IMIBEREHO MYIZA

Menya amazina 10 ya mbere yiswe abana benshi bavutse mu Rwanda mu mwaka umwe

by radiotv10
28/04/2026
0

Hagaragaye ikimenyetso gishimangira inkuru y’urukundo hagati y’umukinnyikazi wa filimi nyarwanda n’umunyemari w’Umunya-Tanzania

Hagaragaye ikimenyetso gishimangira inkuru y’urukundo hagati y’umukinnyikazi wa filimi nyarwanda n’umunyemari w’Umunya-Tanzania

28/04/2026
Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga yabuze nyirayo

28/04/2026
Akurikiranyweho gusambanya abakobwa yizezaga ibitangaza bahuriraga muri group ya WhatsApp yitwa ‘shaka umukunzi’

Akurikiranyweho gusambanya abakobwa yizezaga ibitangaza bahuriraga muri group ya WhatsApp yitwa ‘shaka umukunzi’

28/04/2026
Why Most Young People Start Businesses and Why Many Fail

Why Most Young People Start Businesses and Why Many Fail

28/04/2026
BREAKING: Perezida Trump yahungishijwe igitaraganya nyuma yuko humvikanye amasasu

Hatangajwe ibyaha bigomba gushinjwa uwagabye igitero ahari Perezida Trump

27/04/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya amazina 10 ya mbere yiswe abana benshi bavutse mu Rwanda mu mwaka umwe

Hagaragaye ikimenyetso gishimangira inkuru y’urukundo hagati y’umukinnyikazi wa filimi nyarwanda n’umunyemari w’Umunya-Tanzania

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga yabuze nyirayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.