• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibisobanuro bya mbere byatanzwe na Guverinoma ya Congo ku kwakira abimukira birukanywe muri America

radiotv10by radiotv10
28/04/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Congo yashyize hanze ibimenyetso biri muri raporo ishinja u Rwanda gufasha M23
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya yagize icyo avuga ku banengera iki Gihugu kwakira abimukira birukanywe na America, avuga ko bazahamara igihe gito ubundi bakagenda.

Ni nyuma y’iminsi irenga icumi abimukira ba mbere bageze i Kinshasa tariki 17 Mata 2026, bagize itsinda rya mbere ry’abimukira birukanywe muri Leta Zunze Ubumwe za America hakurikijwe amasezerano hagati y’ibihugu byombi.

Aba baturage 15, bakomoka muri America y’Amajyepfo no hagati, bacumbikiwe mu nyubako ya hoteli iri mu murwa mukuru i Kinshasa kuva bahagera. Bahawe viza y’icyumweru kimwe. Ubu bagomba guhitamo hagati yo gusubira mu Bihugu bakomokamo cyangwa kuguma muri DRC by’agateganyo.

Iyi gahunda yanenzwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ihangayikishijwe n’uburyo bwo kwakira abimukira n’amategeko agenga ubu bwirukanwe.

Ku bw’ibi bibazo biri mu masezerano, Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC, Patrick Muyaya, yasabye ko guverinoma yakwizeranwa.

Aganida na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), Patrick Muyaya ntiyigeze yemeza ko hari ibiganiro n’abayobozi ba Amerika ku bijyanye no kwimura abimukira bo muri Afghanistan.

Yagize ati “Abakomoka mu Bihugu bitatu bahageze bafite impushya zo gutura muri iki Gihugu by’igihe gito by’agateganyo.”

Yakomeje agira ati “Ndashaka kongera kuvuga ko tugomba kwirinda gutera ubwoba rubanda. Iki ni igikorwa gifite igihe ntarengwa.”

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango itegamiye kuri Leta, bamaze igihe bazamura amajwi bamagana ariya masezerano. Abanyamategeko batagira imipaka nabo bagaragaje impungenge, bavuga mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ko aya masezerano “agize uburyo budakwiye bwo korohereza abimukira n’abashaka ubuhungiro, n’uburyo bwo gushyira igitutu ku bantu batishoboye kugira ngo bemere gutahuka ku gahato.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + ten =

Previous Post

Uganda yataye muri yombi abanyamahanga barenga 200 biganjemo abasanzwe ahantu hamwe bakora ibidasobanutse

Next Post

Breaking: Perezida w’u Burundi yakoze impinduka muri Guverinoma

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

Next Post
Breaking: Perezida w’u Burundi yakoze impinduka muri Guverinoma

Breaking: Perezida w’u Burundi yakoze impinduka muri Guverinoma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.