Wednesday, April 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Haravugwa isezera ry’abanyamakuru babiri b’igitangazamakuru kimwe mu Rwanda barimo uwari ukimazeho imyaka 20

radiotv10by radiotv10
29/04/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Haravugwa isezera ry’abanyamakuru babiri b’igitangazamakuru kimwe mu Rwanda barimo uwari ukimazeho imyaka 20
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Mulindwa Augustine wari umaze imyaka 23 akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru mu Rwanda, na mugenzi we Cyubahiro Bonaventure, basezeye iki gitangazamakuru.

Isezera ry’aba banyamakuru, rije nyuma yuko undi Gloria Mukamabano wari uzwi mu gusoma amakuru kuri Televiziyo Rwanda, na we asezeye ndetse akaba ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za America aho yagiye asanzeyo umuryango we.

Isezera rya Mulindwa Augustine wamenyekanye cyane kuri Radio Rwanda na Magic FM, ryemejwe na we ubwe, mu kiganiro dukesha ikinyamakuru cyitwa Igihe.

Uyu wari umaze igihe mu mwuga w’itangazamakuru ryo mu Rwanda, yavuze ko ari kubarizwa muri Canada aho yajyanywe n’impamvu z’amasomo.

Yagize ati “Ni byo namaze gusezera muri RBA, ni ahantu hangiriye umumaro mu buryo bunyuranye kandi ndabashimira. Nagiye muri Canada kwiga kandi sinabasha kubifatanya no gukorera i Kigali. Ubu ndi kubarizwa mu Mujyi wa Montreal.”

Uyu munyamakuru wamenyekanye mu biganiro byakunzwe cyane nka ‘Twegerane’, ‘Yout Special’ na ‘Magic Morning’, yari mu bamaze igihe bakorera RBA, dore ko yari amaze imyaka 23.

Si Mulindwa gusa usezeye muri ibi bihe, kuko na Cyubahiro Bonaventure wari umenyerewe mu gusoma amakuru kuri Televiziyo Rwanda no mu kiganiro Waramutse Rwanda, na we yamaze gusezera nk’uko amakuru abyemeza.

Cyubahiro Bonaventure wari umaze imyaka itandatu muri RBA, na we ni umwe mu banyamakuru bamaze igihe mu mwuga, dore ko yakoreye ibitangazamakuru binyuranye birimo na RADIOTV10 yanamenyekanyeho cyane.

Mulindwa yari amaze igihe kinini muri RBA
Yerecyeje muri Canada
Na Bonaventure Cyubahiro wasomaga amakuru kuri Televiziyo Rwanda na we yamaze gusezera

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − nine =

Previous Post

Perezida Kagame i Burayi yarebye umukino ikipe ya PSG yamamaza VisitRwanda yaboneyemo intsinzi

Related Posts

Umunyamakuru M. Irene yateguje ko agiye gukina filimi azahuriramo n’ubimenyereweho

Umunyamakuru M. Irene yateguje ko agiye gukina filimi azahuriramo n’ubimenyereweho

by radiotv10
28/04/2026
0

Umunyamakuru Murindahabi Irene uzwi nka M. Irene, yateguje ko agiye kugaragara muri filimi y’uruhererekane azakinanamo na Inkindi Aisha usanzwe amenyerewe...

Hagaragaye ikimenyetso gishimangira inkuru y’urukundo hagati y’umukinnyikazi wa filimi nyarwanda n’umunyemari w’Umunya-Tanzania

Hagaragaye ikimenyetso gishimangira inkuru y’urukundo hagati y’umukinnyikazi wa filimi nyarwanda n’umunyemari w’Umunya-Tanzania

by radiotv10
28/04/2026
0

Nyuma y’iminsi havugwa amakuru ko umukinnyi wa filimi Alliah Cool yaba ari mu rukundo n’umuherwe w'Umunya-Tanzania Lugumi Saidi, uyu munyemari...

Umuhanzi Ish Kevin yageneye umubyeyi we ubutumwa

Umuhanzi Ish Kevin yageneye umubyeyi we ubutumwa

by radiotv10
27/04/2026
0

Umuhanzi w’umuraperi Ishimwe Semana Kevin uzwi nka Ish Kevin yasangije abantu ku mbuga nkoranyambaga amafoto ari kumwe n’umubyeyi we, amushimira...

Inkuru iteye amatsiko y’urukundo rw’abahanzi Papi Claver na Dorcas mbere yo kurushingana nk’umugore n’umugabo

Inkuru iteye amatsiko y’urukundo rw’abahanzi Papi Claver na Dorcas mbere yo kurushingana nk’umugore n’umugabo

by radiotv10
24/04/2026
0

Abahanzi basanzwe ari umugabo n’umugore, Tuyizere Pierre Claver na Dorcas Ingabire, banagize itsinda bahuriyemo, bavuze uburyo binjiye mu rukundo babanje...

Inama Miss Jolly yageneye urubyiruko ruri mu kigero nk’icye

Inama Miss Jolly yageneye urubyiruko ruri mu kigero nk’icye

by radiotv10
23/04/2026
0

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda, asaba urubyiruko kwirinda gukoreshwa n’abashobora kubashora mu bikorwa byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo...

IZIHERUKA

Haravugwa isezera ry’abanyamakuru babiri b’igitangazamakuru kimwe mu Rwanda barimo uwari ukimazeho imyaka 20
IBYAMAMARE

Haravugwa isezera ry’abanyamakuru babiri b’igitangazamakuru kimwe mu Rwanda barimo uwari ukimazeho imyaka 20

by radiotv10
29/04/2026
0

Perezida Kagame i Burayi yarebye umukino ikipe ya PSG yamamaza VisitRwanda yaboneyemo intsinzi

Perezida Kagame i Burayi yarebye umukino ikipe ya PSG yamamaza VisitRwanda yaboneyemo intsinzi

29/04/2026
Breaking: Perezida w’u Burundi yakoze impinduka muri Guverinoma

Breaking: Perezida w’u Burundi yakoze impinduka muri Guverinoma

28/04/2026
Congo yashyize hanze ibimenyetso biri muri raporo ishinja u Rwanda gufasha M23

Ibisobanuro bya mbere byatanzwe na Guverinoma ya Congo ku kwakira abimukira birukanywe muri America

28/04/2026
Uganda yataye muri yombi abanyamahanga barenga 200 biganjemo abasanzwe ahantu hamwe bakora ibidasobanutse

Uganda yataye muri yombi abanyamahanga barenga 200 biganjemo abasanzwe ahantu hamwe bakora ibidasobanutse

28/04/2026
Perezida Ndayishimiye yashyize hanze ukuri ku by’uko abasirikare b’u Burundi bahanganye na M23

I Burundi haravugwa ubwoba bwatumye Perezida Ndayishimiye ategeka ko habaho kwimura intwaro i Bujumbura

28/04/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa isezera ry’abanyamakuru babiri b’igitangazamakuru kimwe mu Rwanda barimo uwari ukimazeho imyaka 20

Perezida Kagame i Burayi yarebye umukino ikipe ya PSG yamamaza VisitRwanda yaboneyemo intsinzi

Breaking: Perezida w’u Burundi yakoze impinduka muri Guverinoma

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.