• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Haravugwa isezera ry’abanyamakuru babiri b’igitangazamakuru kimwe mu Rwanda barimo uwari ukimazeho imyaka 20

radiotv10by radiotv10
29/04/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Haravugwa isezera ry’abanyamakuru babiri b’igitangazamakuru kimwe mu Rwanda barimo uwari ukimazeho imyaka 20
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Mulindwa Augustine wari umaze imyaka 23 akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru mu Rwanda, na mugenzi we Cyubahiro Bonaventure, basezeye iki gitangazamakuru.

Isezera ry’aba banyamakuru, rije nyuma yuko undi Gloria Mukamabano wari uzwi mu gusoma amakuru kuri Televiziyo Rwanda, na we asezeye ndetse akaba ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za America aho yagiye asanzeyo umuryango we.

Isezera rya Mulindwa Augustine wamenyekanye cyane kuri Radio Rwanda na Magic FM, ryemejwe na we ubwe, mu kiganiro dukesha ikinyamakuru cyitwa Igihe.

Uyu wari umaze igihe mu mwuga w’itangazamakuru ryo mu Rwanda, yavuze ko ari kubarizwa muri Canada aho yajyanywe n’impamvu z’amasomo.

Yagize ati “Ni byo namaze gusezera muri RBA, ni ahantu hangiriye umumaro mu buryo bunyuranye kandi ndabashimira. Nagiye muri Canada kwiga kandi sinabasha kubifatanya no gukorera i Kigali. Ubu ndi kubarizwa mu Mujyi wa Montreal.”

Uyu munyamakuru wamenyekanye mu biganiro byakunzwe cyane nka ‘Twegerane’, ‘Yout Special’ na ‘Magic Morning’, yari mu bamaze igihe bakorera RBA, dore ko yari amaze imyaka 23.

Si Mulindwa gusa usezeye muri ibi bihe, kuko na Cyubahiro Bonaventure wari umenyerewe mu gusoma amakuru kuri Televiziyo Rwanda no mu kiganiro Waramutse Rwanda, na we yamaze gusezera nk’uko amakuru abyemeza.

Cyubahiro Bonaventure wari umaze imyaka itandatu muri RBA, na we ni umwe mu banyamakuru bamaze igihe mu mwuga, dore ko yakoreye ibitangazamakuru binyuranye birimo na RADIOTV10 yanamenyekanyeho cyane.

Mulindwa yari amaze igihe kinini muri RBA
Yerecyeje muri Canada
Na Bonaventure Cyubahiro wasomaga amakuru kuri Televiziyo Rwanda na we yamaze gusezera

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + two =

Previous Post

Umunyarwandakazi yakatiwe igifungo kiremereye n’Urukiko rw’ikindi Gihugu kubera kwica umugabo we

Next Post

Umupfumu ‘Salongo’ wari umaze igihe afunze yamaze gusubira mu muryango we

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
Umupfumu ‘Salongo’ wari umaze igihe afunze yamaze gusubira mu muryango we

Umupfumu 'Salongo' wari umaze igihe afunze yamaze gusubira mu muryango we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.