Perezida Paul Kagame agiye kugirira uruzinduko rw’Iminsi ibiri muri Botswana ku butumire bwa mugenzi we uyobora iki Gihugu, Duma Gideon Boko, bazanagirana ibiganiro bigamije guteza imbere umubano w’Ibihugu byombi.
Amakuru yatangajwe na Guverinoma ya Botswana mu itangazo yashyize hanze, rivuga ko “Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, azagirira uruzinduko muri Botswana, kuva ku ya 6 kugeza ku ya 7 Gicurasi 2026, ku butumire bwa Perezida, Advocate Duma Gideon Boko.”
Uru ruzinduko ruzabanzirizwa n’Inama ya Kabiri ya Komisiyo Ihoraho ihuriweho hagati ya Botswana n’u Rwanda igamije ubufatanye (JPCC/ Joint Permanent Commission on Cooperation), yo izaba kuva ku ya 04 kugeza ku ya 05 Gicurasi 2026, ishimangira ubufatanye buhamye kandi bushingiye ku musaruro hagati y’Ibihugu byombi.
Guverinoma ya Botswana igakomeza igira iti “Uru ruzinduko rugaragaza intambwe ikomeye mu guteza imbere umubano hagati ya Botswana n’u Rwanda mu bufatanye bw’ubukungu bufite umusaruro, bwubakira ku ntambwe yatewe kuva muri 2019 ubwo habagaho uruzinduko rw’akazi rwanasinyiwemo amasezerano yo gushyiraho Komisiyo Ihoraho ihuriweho ku bufatanye (JPCC) nk’urwego rwo gushimangira ubufatanye hagati y’Ibihugu byombi.”
Muri Kamena 2019, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda na Madamu Jeannette Kagame bari bagiriye uruzinduko muri Botswana, ku butumire bwa Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi wari Perezida w’iki Gihugu.
Perezida Kagame na mugenzi we wa Botswana, muri uru ruzinduko, bazagirana ibiganiro bizibanda ku bucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga, ubukerarugendo, inkingo z’amatungo, ubwikorezi bwo mu kirere, n’ubufatanye mu ruhererekane rwo kongerera agaciro amabuye y’agaciro byumwihariko diyama.
Perezida Kagame, azaba ari kumwe n’itsinda ry’abayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’abandi bayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu, kimwe n’intumwa z’abacuruzi.
Biteganyijwe kandi ko Perezida Kagame azasura ikigo cy’Ubucuruzi bwAmabuye y’Agaciro ya diyama muri Botswana kizwi nka DTCB (Diamond Trading Company Botswana).
Nanone kandi uru ruzinduko ruzasiga hasinywe amasezerano yo mu nzego zinyuranye, arimo ay’ububufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, ubufatanye hagati y’ikigo cy’ishoramari n’ubucuruzi cya Botswana (BITC) n’Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), n’amasezerano yo kwirinda gusoresha kabiri kugira ngo yorohereze urujya n’uruza rw’ubucuruzi n’ishoramari. Biteganyijwe ko kandi hazaba inama y’ubucuruzi izaba ku ya 05 Gicurasi 2026.
RADIOTV10








