Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga, yayoboye umuhango wo gusoza imyitozo y’abasirikare bo mu mutwe ushinzwe imyitwarire myiza mu Ngabo, anafungura ku mugaragaro ibikorwa remezo bifasha abasirikare mu myitozo birimo Gym igezweho.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu taliki 29 Mata 2026, mu Kigo cya gisirikare cya Kanombe, ahanagaragajwe n’imwe mu myitozo yatawe aba basirikare binjiye mu Mutwe ushinzwe imyitwarire myiza mu ngabo (Military Police Brigade).
General Mubarakh Muganga yashimiye abarangije ayo mahugurwa anagaragaza akamaro ko gukomeza kwitoza no kongera ubumenyi mu rwego rwo gukomeza ubunyamwuga mu Ngabo z’u Rwanda.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yaboneyeho gusaba Military Police gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza no kuba intangarugero mu kubungabunga indangagaciro z’ingabo z’u Rwanda.
Gen MK Mubarakh yanafunguye ku mugaragaro ibikorwa remezo bishya bya siporo ndetse n’ibifasha abasirikare mu myitozo birimo ibibuga bya basketball, volleyball na netball, ndetse na gym igezweho.
Yavuze ko ibi bikorwa bizagira uruhare mu kongerera abasirikare imbaraga z’umubiri no guteza imbere ubunyamwuga by’ingenzi bikenerwa mu kazi kabo.



RADIOTV10









