• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Amakuru mashya: Umunyamakuru DC Clement yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

radiotv10by radiotv10
30/04/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Amakuru mashya: Umunyamakuru DC Clement yafatiwe icyemezo cyo gufungwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement ukurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoza isoni abayobozi b’Igihugu n’abashinzwe imirimo rusange, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo.

Ni icyemezo cyasomwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa Kane tariki 30 Mata 2026, nyuma yuko yari yaburanye ku ifungwa ry’agateganyo ku wa Mbere tariki 27 Mata.

Urukiko rw’Ibanze rwashingiye ku byagaragajwe n’Ubushinjacyaha bwasabiraga uregwa gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30 kubera ibyagezweho mu iperereza ry’ibanze.

Mu iburana ku ifungwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko ibyagezweho mu iperereza bigize impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho ibyaha ashinjwa, bityo ko yafatirwa icyemezo cyo gufungwa.

Bimwe mu bimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha, harimo ubutumwa bwanditswe n’uregwa ku mbuga nkoranyambaga, ndetse ko na we ubwe yabyiyemereye ko yabyanditse koko.

Nanone kandi Ubushinjacyaha bwavugaga ko uregwa yari yarasabwe guhagarika kuba inzu, akinangira, agakomeza, bityo ko yarenze ku bya yategetswe.

Uregwa kandi yaniyemereye ko koko yasagariye abayobozi bari mu gikorwa cyo gusenya iriya nzu yariho yubakwa mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo.

Urukiko rwavuze ko ibi byose bigize impamvu zishimangira icyifuzo cy’Ubushinjacyaha, bityo ko uregwa agomba gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Uregwa yaburanye yemera bimwe mu bikorwa bigize ibyaha ashinjwa, nko kuba koko yarasagariye bariya bayobozi bari mu nshingano zabo, ariko ko yabitewe n’umujinya mwinshi waturutse ku mafaranga menshi bari bamaze gushora mu bikorwa by’ubwubatsi.

Yanabwiye Urukiko ko yasabye Imbabazi Umuyobozi Ushinzwe Imiturire mu Murenge wa Jabana, kandi ko yazimuhaye, bityo agasaba Urukiko guca inkoni izamba akarekurwa, agakurikiranwa ari hanze.

Uyu munyamakuru uzwi cyane mu biganiro yatambutsaga kuri YouTube Channel ye yanitiriye izina DC Cleme, akurikiranyweho ibyaha bine; icyo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta, icyo kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi, kurwanya ububasha bw’amategeko no Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 2 =

Previous Post

Breaking: Gitifu w’Umurenge wa Mageragere afungiye ibirimo kumena ibanga ry’akazi

Next Post

Should Social Media Be Banned for the Youth?

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
Should Social Media Be Banned for the Youth?

Should Social Media Be Banned for the Youth?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.