Umunyamategeko Me Thierry Kevin Gatete uzwi mu busesenguzi, wari umaze iminsi afunze akekwaho kwambura umuntu ibihumbi 800 Frw, aravuga ko yiyemeje kwitwararika no kurangwa n’indangagaciro nzima akabera abandi urugero rwiza.
Ifungwa ry’uyu munyamategeko unazwi mu gutanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga, ryari rimaze iminsi rivugwa ariko nta rwego rurabyemeza.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 10 Gicurasi 2025, yatangaje ko yiyemeje kwitwararika.
Yagize ati “Nabonye ko nk’umukada w’Umuryango w’Impinduramatwara (FPR-Inkotanyi), ngomba kurangwa n’imyitwarire myiza yo ku rwego rwo hejuru, kandi nkatanga urugero rwiza.”
Muri ubu butumwa bwe, Me Gatete yakomeje agira ati “Ndicuza kandi nanasabira imbabazi kuba naragaragaje imyitwarire itankwiye. Ndemera amakosa yanjye yose kandi niyemeje gukora itandukaniro mu gihe kiri imbere.”
Umunyamakuru Magnus Mazimpaka wasuye uyu munyametegeko muri kasho ya RIB, Sitasiyo ya Kicukiro aho yari afungiye, yagaragaje urwandiko rwari rwanditswe n’uyu munyamategeko, asaba imbabazi.
Muri iyi baruwa, Me Gatete yari yandikiye Umuyobozi Mukuru wa RIB n’Umushinjacyaha Mukuru, yatangiye avuga ko “Ndifuza gusaba Imbabazi kuba ntaritabye ihamagazwa rya RIB ku gihe.”
Muri iyi baruwa Gatete avuga ko atabashije kwitabira ku gihe kubera ibyago yagize byo mu muryango byo gupfusha inshuti ye na nyirasenge, bigatuma yibagirwa kwitabira ku gihe.
Agasoza agira ati “Ndicuza ku bw’iki kibazo cyabayeho kandi nizeza ko mu gihe kiri imbere nzubahiriza ibiteganywa mu iperereza.”

Magnus Mazimpaka kandi yanagaragaje ibaruwa yanditswe n’uwitwa Vuganeza Pascal waregaga Me Gatete kumwambura ibihumbi 800 Frw, yemeza ko yamaze kuyishyurwa.
Iyi baruwa yanditswe n’uyu muntu ku itariki 27 Mata 2026, agira ati “Ndemera ko nakiriye amafaranga ibihumbi Magana inani (800 000 Frw) n’andi ibihumbi (100 000 Frw) mu bantu bahagarariye Gatete Thierry Kevin nareze kuri RIB ko yanyambuye ayo mafaranga 800.000 Fr n’ijana ry’ibyo natakaje nyashaka.”
Muri iyi baruwa, uyu muntu akomeza agira ati “Nkaba nemeye gukemura ikibazo ku bwumvikane no gutanga imbabazi ku kirego natanze, nkaba nemeye kukireka.”

Me Gatete kandi ari mu banyamategeko 21 baherutse gufatirwa ibihano n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda kubera amakosa y’umwuga bakoze, aho uyu munyametegeko we yahagaritswe igihe cy’imyaka ibiri atunganira abandi mu nkiko.
Me Gatete kandi yamenyekanye cyane muri 2015 ubwo yajyaga mu rubanza rw’ikirego cyari cyaratanzwe n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) ryaregagamo Leta mu Rukiko rw’Ikirenga ryavugaga ko gushaka guhindura Itegeko Nshinga binyuranyije n’amategeko.
Uyu munyamategeko wari uhagarariye Umuryango uzwi nka ‘Center for Human right in Law’ yasabaga ko yinjira muri uru rubanza, nk’Inshuti y’Urukiko (Amicus Curiae) aho yavugaga ko ashyigikiye iki kirego cyatanzwe na Green Party.
Gusa Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro icyifuzo cy’uyu Muryango n’uyu munyamategeko, ruburanisha uru rubanza Leta yaje gutsindamo iri shyaka.

RADIOTV10








