Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Mamadi Doumbouya wa Guinea, na Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabon, bari mu Bakuru b’Ibihugu batandatu bazaba bari mu Nama y’Ihuriro Nyafurika ry’Abayobozi Bakuru (Africa CEO Forum) izabera i Kigali muri iki cyumweru.
Uretse Umukuru w’u Rwanda, uwa Guinea, n’uwa Mozambique bazitabira iyi Nama, izanitabirwa na Perezida Bola Ahmed Tinubu wa Nigeria, Daniel Chapo wa Mozambique, na Mohamed Cheikh Ould El Ghazouani wa Mauritania.
Ihuriro Nyafurika ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo (Africa CEO Forum) riravuga ko “Mu gihe amaso y’isi yose yerecyeje ku nama ya mbere ya Africa Forward i Nairobi ku ya 11-12 Gicurasi, inama y’ubukungu y’uyu Mugabane iraterana nyuma y’amasaha 48 gusa.”
Iri Huriro rivuga ko iyi nama yindi iteganyijwe “Guhera ku ya 14-15 Gicurasi” aho Abakuru b’ibihugu batandatu bazaba bateraniye i Kigali mu nama y’abayobozi Bakuru b’Ibigo muri Afurika 2026.
Ubuyobozi bw’Ihuriro Africa CEO Forum, buvuga ko iyi nama izaba irimo Abakuru b’Ibihugu, aba CEOs n’abashoramari, “aho imiyoborere yo ku rwego rwa politiki y’uyu Mugabane n’abikorera bazagena indi ntambwe y’ahazaza h’iterambere n’ubukungu bya Afurika.”

Ubuyobozi bw’iri Huriro buvuga kuri aba Bakuru b’Ibihugu bazaba bari muri iyi nama, bwavuze ko ari “Abayobozi batandatu bahagarariye bimwe mu Bihugu bifite ubukungu buhambaye ku Mugabane, bose bahurije ku ntego imwe: ahazaza ha Afurika hazaterwa inkunga, hubakwe kandi hagatunganywe n’Abanyafurika, abikorera bakaba ari bo bayobora.”
Buvuga ko ibi ari byo biha itandukanire iri Huriro n’andi menshi mpuzamahanga anyuranye, kuko yo ashyira uyu Mugabane mu mwanya w’umufatanyabikorwa.
Africa CEO Forum itegerejwemo abayobozi 2 000 bo mu nzego zifata ibyemezo ku Mugabane wa Afurika no ku Isi, bakazashakira hamwe ibisubizo bw’ibibazo byo mu myaka icumi iri imbere, bazibanda ku nzego zinyuranye zirimo imishinga minini n’ibikorwa remezo, ubukungu rusange bwa Afurika, ibijyanye no kwigira kw’inganda, ndetse no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange nyafurika AfCFTA.
RADIOTV10







