• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hari ibyazamutseho 70%: Hagaragajwe uko ibiciro byiyongereye mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
11/05/2026
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Hari ibyazamutseho 70%: Hagaragajwe uko ibiciro byiyongereye mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), cyagaragaje uko ibiciro by’ibicuruzwa byiyongereye mu kwezi kwa kane 2026 ugereranyije n’ukwa kane umwaka ushize, aho nk’ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 70%.

Iyi mibare ikubiye mu cyegeranyo cyashyizwe hanze na NISR kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2026, igaragaza ko ibiciro ku isoko ryo mu Rwanda mu kwezi kwa kane 2026 byiyongereye ku kigero cya 13% ugereranyije n’iby’ukwezi kwa kane k’umwaka ushize wa 2025.

Ibi bipimo bya NISR kandi bigaragaza ko ibiciro by’ubwikorezi byiyongereyeho 23.7%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 21.3%.

Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare, cyerekana kandi ko ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5.8%, mu gihe ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 70%, ari na byo biciro byazamutse ku kigero kinini muri ibi bipimo byagaragajwe.

IMIBARE YOSE MU NYANDIKO

Ibiciro mu mijyi

Muri Mata 2026, ibiciro mu mijyi byiyongereye 13% ugereranyije na Mata 2025. Muri Werurwe 2026 byari byiyongereyeho 9,2%.

Muri Mata 2026, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,8%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 17,1%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 21,3%, ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 70%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 23,7% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 18,5%.

Ugereranyije Mata 2026 na Werurwe 2026, ibiciro byiyongereyeho 4,7%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4,3%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 5,9% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 15,1%.

Ugereranyije Mata 2026 na Mata 2025, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 12,5%.

Ibiciro mu byaro

Muri Mata 2026, ibiciro mu byaro byiyongereyeho 10,6% ugereranyije na Mata 2025. Ibiciro mu kwezi kwa Werurwe 2026 byari byiyongereyeho 6,7%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Mata 2026 ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,8%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 14,9%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 23,9%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 36,3% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 15,2%.

Ugereranyije Mata 2026 na Werurwe 2026, ibiciro byiyongereyeho 6,8%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 6,1%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 15,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 33,3%.

Ibiciro bikomatanyirijwe hamwe (mu mijyi no mu byaro)

Muri Mata 2026, ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 11,5% ugereranyije na Mata 2025. Ibiciro mu kwezi kwa Werurwe 2026 byari byiyongereyeho 7,7%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Mata 2026 ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,8%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 15,6%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 22,8%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 26,6% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 17,1%.

Ugereranyije Mata 2026 na Werurwe 2026, ibiciro byiyongereyeho 5,9%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,6%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 11,1% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 19,2%

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 4 =

Previous Post

Hateganyijwe ibiganiro hagati y’amashyaka ari ku butegetsi mu Burundi no muri Uganda

Next Post

Perezida Kagame na Gen.Doumbouya mu Bakuru b’Ibihugu bazaba bari mu nama ikomeye itegerejwe i Kigali

Related Posts

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Next Post
Perezida Kagame na Gen.Doumbouya mu Bakuru b’Ibihugu bazaba bari mu nama ikomeye itegerejwe i Kigali

Perezida Kagame na Gen.Doumbouya mu Bakuru b’Ibihugu bazaba bari mu nama ikomeye itegerejwe i Kigali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.