Ingabo z’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zatangiye imyitozi izwi nka ‘USHIRIKIANO IMARA’ yitabiriwe n’Ibihugu bitanu byo muri EAC, birimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzania na Kenya yayakiriye, kimwe na Somalia yitabiriye nk’indorerezi.
Iyi myitozo y’uyu mwaka wa wa 2026 yatangijwe yatangijwe ku mugaragaro uyu munsi mu Ishuri ry’Amahugurwa yo kubungabunga amahoro riherereye Embakasi i Nairobi mu gihugu cya Kenya.
Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda na zo zitabiriye zitabiriye iyi myitozo, buvuga ko “ari intambwe ikomeye mu gushimangira amahoro, umutekano n’ubufatanye bwa gisirikare hagati y’ibihugu bigize EAC.”
Iyi myitozo izamara ibyumweru bitatu ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Gushimangira ubufatanye n’ubushobozi bw’Akarere mu kubungabunga amahoro, umutekano n’ubudahangarwa”, yahuje ingabo n’abafatanyabikorwa bo mu karere mu by’umutekano hagamijwe gukomeza uburyo bwo guhuriza hamwe imbaraga mu by’umutekano no kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bigendanye nawo.
Iyi myitozo yahuje abantu 342 baturutse mu nzego za gisirikare, polisi, abasivili n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere.
Iyi myitozo ije mu gihe akarere gahanganye n’ibibazo by’umutekano birimo iterabwoba, ibyaha bikorwa byambukiranya imipaka, ibitero by’ikoranabuhanga, ibiza n’ibindi bisaba ubufatanye bw’ibihugu mu kubihashya.
Binyuze mu igenamigambi rihuriweho, ibikorwa bishingiye ku kwigana ibikorwa bya gisirikare ku rugamba n’ihuzabikorwa rikozwe neza, ingabo ziri muri iyi myitozo zizanoza uburyo bwo kuyobora no kugenzura ibikorwa bya gisirikare, guhuza amahame y’imikorere no kongera ubushobozi bwo gukorana hagati y’ibihugu bya EAC.
Ambasaderi Lindsay Kiptiness, ukorera muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya, yavuze ko iyi myitozo igaragaza ubushake bwa EAC bwo gukomeza kubaka ubufatanye mu guhangana n’ibibazo by’umutekano byo mu karere ndetse n’ibyambukiranya imipaka.
Yakomeje ashimangira ko imyitozo ihuriweho n’ubufatanye bwa gisirikare ari ingenzi mu kongera ubushobozi bwo kwitegura, no gukemura ibibazo by’umutekano mu karere.
USHIRIKIANO IMARA 2026 kandi itanga urubuga rukomeye rwo gutsura umubano mwiza hagati y’ingabo z’ibihugu byitabiriye imyitozo, kongera icyizere hagati yabyo no kwimakaza imyumvire ihuriweho mu bikorwa byo kubungabunga amahoro no guteza imbere ituze mu karere.



RADIOTV10








