• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Uwamamaye mu itangazamakuru mu Rwanda yamaze kwinjira mu mwuga w’ubucungagereza muri America

radiotv10by radiotv10
13/05/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Uwamamaye mu itangazamakuru mu Rwanda yamaze kwinjira mu mwuga w’ubucungagereza muri America
Share on FacebookShare on Twitter

MC Murenzi wakoze umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda byumwihariko mu biganiro by’imyidagaduro wanabaye umushyushyarugamba (MC) usigaye aba muri Leta Zunze Ubumwe za America, yamaze kuba umucungagereza w’i New York.

Murenzi Kamatari wamenyekanye cyane akora itangazamakuru yo yahoze ari Radio Contact FM, umaze imyaka 14 yimukiye muri America, ubu yinjiye mu mwuga w’ubucungagereza nyuma yo gusoza amasomo yawo yari amazemo iminsi.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Igihe, avuga ko uyu wamamaye mu myidagaduro yo mu Rwanda, ubu yamaze kuba umwe mu bacungagereza bo mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za America.

MC Murenzi yamenyekanye mu myaka yatambutse ubwo yari umunyamakuru w’ibiganiro by’imyidagaduro yakoraga kuri Radio yahoze yitwa Contact FM, aho yakoraga ikiganiro ‘Route 66’ kiri mu byakunzwe n’abatari bacye mu Rwanda.

Ni umwe mu banyamakuru akaba n’umushyushyarugamba (MC) wakanyujijeho mu bihe bye, ariko aza kwimukira hanze y’u Rwanda, muri Leta Zunze Ubumwe za America muri 2012.

MC Murenzi, umwaka ushize yari mu Rwanda, aho yanitabiriye igitaramo cy’urwenya kizwi nka Gen Z Comedy, nk’umutumirwa, yanavugiyemo bimwe mu byamuranze n’uburyo yinjiye mu mwuga w’itangazamakuru.

Ubwo yari mu Rwanda kandi, yanateguye igikorwa kizwi nka na Kigali StreetBall, cyahuje abanyampano mu ngeri zinyuranye, bagaragaje impano bafite, ndetse abitwaye neza baranahembwa.

Icyo gihe, MC Murenzi yanizeje ko igikorwa nk’iki cyabayeho mu bihe byatambutse ariko kikaba cyari cyarahagaze, agiye kukigarura mu buryo ngarukamwaka.

MC Murenzi ubu ni umucungagereza muri America
Yamenyekanye cyane mu mwuga w’itangazamakuru mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × one =

Previous Post

Mu minsi itatu Kiliziya Gatulika mu Rwanda ipfushije Abihayimana batatu

Next Post

The Culture of Being Together… But Not Really

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
The Culture of Being Together… But Not Really

The Culture of Being Together… But Not Really

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.