Wednesday, September 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umukinnyikazi wa Film yagabiye Min. Bamporiki ahita amubwira uko bita umugabo uhawe Inka n’umugore

radiotv10by radiotv10
10/01/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Umukinnyikazi wa Film yagabiye Min. Bamporiki ahita amubwira uko bita umugabo uhawe Inka n’umugore
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Bamporiki Edouard yagabiwe Inka n’Umukinnyikazi wa Film ukomeye mu Rwanda ahita ahishura ko umugabo wemeye guhabwa Inka n’umugore bamwita Idebe.

Uyu mukinnyikazi wa Fim witwa Isimbi Alliance yagabiye Hon Bamporiki mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje amushimira kuba akomeje gufasha urubyiruko rusanzwe ruri mu bikorwa by’imyidagaduro by’umwihariko abo muri sinema.

Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’abantu  batandukanye, agaragaza Hon Bamporiki ari kuvuga ijambo nyuma yo kugabirwa inka na Isimbi.

Bamporiki akimara kugabirwa na Alliance, yakiriye Inka yamugabiye ahita anahishura uko bita umugabo wemeye inka agabiwe n’umugore.

Yagize ati “Ubundi iyo ari umugabo ukugabiye witwa umugaragu, ariko iyo ari umugore ukugabiye inka] ukayemera witwa idebe, ubu ndi idebe ryawe.”

Ngo ngwiki??? Umusaza akaba abaye IDEBE koko noneho rw’ uyu mwali?.. #RwOT muzagire I cyumweru gipyagara.. pic.twitter.com/D1lzmZlPzQ

— Samuel Baker BYANSI (@SamuelBaker_B) January 9, 2022

Akimara kuvuga ibi, Isimbi Alliance yahise aseka cyane asimbuka bigaragara ko yishimiye uburyo Minisitiri Bamporiki yemeye guca bugufi akakira Inka ye ndetse n’uburyo yakiranye iyo nka ubwuzu.

Isimbi Alliance ukomeje kubaka izina muri sinema nyarwanda akaba anamaze iminsi ashyira hanze film yakoze, yatangaje ko yagabiye Bamporiki bimuvuye ku mutima kubera uburyo uyu muyobozi mu nzego nkuru adahwema gutera ingabo mu bitugu abakora sinema.

Bamporiki ni umwe mu bazwi mu ruganda rwa sinema aho hari film yanditse ndetse hakaba n’izo yakinnyemo.

Isimbi avuga ko kuba Bamporiki yarahawe inshingano zikomeye kandi yari asanzwe muri uru ruganda rwa sinema akanakomeza gushyigikira abarurimo nabo biri mu byamuteye kumva ko akwiye kumuha ishimwe.

Ati “Kuba rero yaragiriwe icyizere avuye mu bakora uyu mwuga kandi akaba akomeje kuduhagararira neza, ni ibihesha ishema abakora sinema mu Rwanda, njye rero nk’umwe muri abo namushimiye.”

Uyu mukinnyikazi wa Film kandi ashimira Hon Bamporiki kuba akomeje kubera urugero urubyiruko rwinshi ndetse akaba adahwema kuruha inyigisho zarufasha kugana aheza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + fifteen =

Previous Post

AFCON2021: Cameroun yatangiye ibona amanota atatu mu gihe Ethiopia ihagarariye ibihugu byo muri CECAFA yatangiye nabi

Next Post

APR ibaye ikipe ya mbere igiye gusubukura imyitozo

Related Posts

VIDEO: Sogongera ku rugamba rwa RDF i Cabo Delgado ‘irasa ibyihebe nta kubibabarira’

VIDEO: Sogongera ku rugamba rwa RDF i Cabo Delgado ‘irasa ibyihebe nta kubibabarira’

by radiotv10
03/09/2025
0

Hashyizwe hanze amashusho yerekana ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique mu guhangana n’ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado, aho...

A new lake is coming to Rwanda: Here’s what you Need to know

A new lake is coming to Rwanda: Here’s what you Need to know

by radiotv10
03/09/2025
0

A new lake is about to be created in Rwanda, located between the Northern, Southern, and Western Provinces. It will...

Perezida Kagame yifashishije amateka y’ubuzima yanyuzemo yongeye kugaragaza impamvu u Rwanda rwita ku mpunzi

Perezida Kagame yifashishije amateka y’ubuzima yanyuzemo yongeye kugaragaza impamvu u Rwanda rwita ku mpunzi

by radiotv10
02/09/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko amateka y’u Rwanda yo kuba hari igice cy’Abanyarwanda bigeze kumara igihe kinini ari impunzi na...

Icyihishe inyuma yo kunanuka kudasanzwe k’umunyabigango ‘The Rock’ kwazamuye impaka

Icyihishe inyuma yo kunanuka kudasanzwe k’umunyabigango ‘The Rock’ kwazamuye impaka

by radiotv10
02/09/2025
0

Umukinnyi wa Film Dwayne Johnson wamamaye nka The Rock, yazamuye impaka ku isura nshya ye, agaragara yaratakaje ibilo mu buryo...

Ngwino nkumare amatsiko ku Kiyaga gishya kigiye kugaragara mu Rwanda

Ngwino nkumare amatsiko ku Kiyaga gishya kigiye kugaragara mu Rwanda

by radiotv10
02/09/2025
0

Mu Rwanda hagiye kuvuka ikiyaga gishya kiri guhangwa hagati y'Intara y'Amajyaruguru, iy’Amajyepfo n'iy’Iburengerazuba, kizuzura gitwaye miliyari 320 Frw cyitezweho kuzanira...

IZIHERUKA

Icyo abunganira uwari Minisitiri muri Congo bavuga ku gihano yakatiwe ahamijwe kunyereza Miliyari 27Frw
AMAHANGA

Icyo abunganira uwari Minisitiri muri Congo bavuga ku gihano yakatiwe ahamijwe kunyereza Miliyari 27Frw

by radiotv10
03/09/2025
0

VIDEO: Sogongera ku rugamba rwa RDF i Cabo Delgado ‘irasa ibyihebe nta kubibabarira’

VIDEO: Sogongera ku rugamba rwa RDF i Cabo Delgado ‘irasa ibyihebe nta kubibabarira’

03/09/2025
A new lake is coming to Rwanda: Here’s what you Need to know

A new lake is coming to Rwanda: Here’s what you Need to know

03/09/2025
Perezida Kagame yifashishije amateka y’ubuzima yanyuzemo yongeye kugaragaza impamvu u Rwanda rwita ku mpunzi

Perezida Kagame yifashishije amateka y’ubuzima yanyuzemo yongeye kugaragaza impamvu u Rwanda rwita ku mpunzi

02/09/2025
Icyihishe inyuma yo kunanuka kudasanzwe k’umunyabigango ‘The Rock’ kwazamuye impaka

Icyihishe inyuma yo kunanuka kudasanzwe k’umunyabigango ‘The Rock’ kwazamuye impaka

02/09/2025
Ubutumwa bwa Tshisekedi kuri Gen.Cirimwami wa FARDC umaze amezi arindwi yishwe na M23

Ubutumwa bwa Tshisekedi kuri Gen.Cirimwami wa FARDC umaze amezi arindwi yishwe na M23

02/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
APR ibaye ikipe ya mbere igiye gusubukura imyitozo

APR ibaye ikipe ya mbere igiye gusubukura imyitozo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo abunganira uwari Minisitiri muri Congo bavuga ku gihano yakatiwe ahamijwe kunyereza Miliyari 27Frw

VIDEO: Sogongera ku rugamba rwa RDF i Cabo Delgado ‘irasa ibyihebe nta kubibabarira’

A new lake is coming to Rwanda: Here’s what you Need to know

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.