Sosiyete y’ibikorwa by’amahoteli The Lux Collective ifite icyicaro mu Birwa bya Maurice, yaguze amahoteli abiri yo mu Rwanda; Akagera Game Lodge na Cleo Lake Kivu Hotel y’umushoramari Eugene Nyagahene wishimiye gukorana n’iyi Sosiyete ashimira uburyo yamworohereje kugira ngo bakorane.
Cleo Lake Kivu Hotel hereree mu Ntara y’Iburengerazuba ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu, mu gihe Akagera Game Lodge ihereree mu Ntara y’Iburasirazuba muri Pariki y’Igihugu y’Akagera.
Itangazo ry’igurwa ry’izi hoteli ryatangiwe mu nama y’Ihuriro y’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byo ku Mugabane wa Afurika izwi nka Africa CEO Foram iri kubera i Kigali kuva kuri uyu wa Kane tariki 14 Gicurasi.
Umuyobozi Mukuru wa The Lux Collective, Olivier Chavy, aganira n’ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru, yavuze ko igurwa ry’iyi mitungo rizabaho mu byiciro.
Yagize ati “Icyiciro cya mbere kirimo kugenzura umutungo usanzwe wa Cleo Lake Kivu ndetse n’iyahoze ari Mantis Akagera izaba Salt Akagera Lodge.”
Yakomeje agira ati “Icyiciro cya kabiri kirebana no kuzagenzura ibikorwa bibiri bishya, bizaba ari umusaruro wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, bizagezwa ku rwego ruhanitse, mu murongo umwe na One&Only cyangwa bikora mu buryo bumwe.”
Uyu muyobozi wa The Lux Collective, avuga ko kugura ibi bikorwa by’ishorama, ari nzira yihuse yo kuzamura aha hantu nyaburanga mu Rwanda hakagera ku rwego rwo hejuru cyane.
Avuga kandi ko bamaze no gusinya amasezerano yo kugura ibindi bikorwa bikomeye ku Mugabane wa Afurika, birimo Okavango Delta yo muri Botswana, Victoria Falls yo muri Zimbabwe ndetse na Serengeti yo mur Tanzania.
Yagize ati “Igitandukanya aya masezerano ni uguhuza ibikorwa by’iterambere by’ahantu nyaburanga mu bice by’ingenzi no kugenzura imitungo isanzweho yamaze kubaka ibigwi ku isoko.”

Hanateganyijwe gahunda yo kwagura
Igurwa ry’izi hoteli zo mu Rwanda, byagezweho ku bufatanye hagati ya The Lux Collective na Cleo Capital Group Ltd, isanzwe ari iy’umushoramari ukomeye mu Rwanda Eugene Nyagahene akaba ari na we washinze Tele 10 Group.
Nyagahene avuga ko na we kunguka umufatanyabikorwa nka The Lux Collective, ari amahiwe kandi ko abikesha ubunararibonye afite mu ishoramari rijyanye no kwakira abashyitsi, n’amacumbi.
Yagize ati “Maze imyaka itanu mu ishoraimari mu rwego rw’amahoteli mu Rwanda kandi sinari kwifuza umufatanyabikorwa mwiza utari Lux Collective.”
Nyagahene asanzwe anafite irindi shoramari mu bikorwa by’ingenzi mu buzima bwa benshi, birimo itangazamakuru dore ko yashinze igitangazamakurru RADIOTV10, kiri mu bya mbere byigenga byabayeho mu Rwanda, kikagira uruhare runini mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda, ndetse akaba anafite ishoramari mu bunzi ndetse no mu bijyanye n’imari.
Agaruka ku mpamvu yifuje gukorana n’abafatanyabikorwa, Eugene Nyagahene yagize ati “Ibijyanye n’amahoteli bisaba ubumenyi bwihariye. Utabufite uba uri hanze y’ubucuruzi.”
Byumwihariko kuba yarahisemo kugira umufatanyabikorwa nka The Lux Collective, avuga ko byatewe n’uburo yoroshya imikoranire ndetse no kwicisha bugufi kwa ba nyirayo babasha kuboneka no kugania.
Ati “Bari ku rwego rukenewe. Nshobora kuvugana na CEO [Umuyobozi Mukuru] ubwe [atabanje kugira ahandi anyura]. Ariko nko kuri Marriot cyangwa indi biri ku rwego rumwe, ushobora kumara umwaka wose ukigerageza kuba wagera ku muntu mugomba kuvugana.”
Nyuma y’iguwa rya Cleo Lake Kivu Hotel, izahindura izina yitwe Lux Lake Kivu, mu gihe Akagera Game Lodge, yari isanzwe ifitwe n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi cy’u Rwanda (RSSB), izahinduka ikitwa ikaba SALT of Akagera.
Icyiciro cya kabiri cy’amasezerano yo kugura izi hoteli, kizibanda ku iterambere ry’amahoteli atatu mashya meza muri Pariki y’Igihugu ya Akagera, niy’Ibirunga, ndetse n’iy’Ishyamba rya Nyungwe.
Ibi bizatuma havuka amahoteli atatu ari yo The Lux Volcanoes, Lux Nyungwe, ndetse na Lux Akagera azafungura imiryango muri 2028.
Umuyobozi Mukuru wa The Lux Collective, Chavy avuga ko ibi byiciro byombi nibizaba birangiye, bazegukana 15% by’imigabane ya The Lux.

Serivisi na zo zizazamurwa
Iyi sosiyete ya The Lux Collective ivuga ko kwinjira kwayo ku isoko ryo mu Rwanda ari amahirwe yo kuzamura urwego rw’Amahoteli no kwakira abashyitsi rukivugwamo ibibazo birimo imitangire a serivisi.
Bamwe mu bakozi bo muri izi hoteli, bairmo ukuriye ibijyanye n’igikoni wo muri Cleo Lake Kivu ndetse n’uwo muri SALT of Akagera, ubu bari mu Birwa bya Maurice, aho bagiye mu mahugurwa y’ibyumweru bibiri.
Chavy yabuze ko bazanohereza abakozi bose hagati y’uku kwezi, ugutaha kwa Kamena ndetse na Nyakanga kugira ngo bazahabwe amahugurwa ku bijyanye n’amafunguro n’ibyo kunywa, kimwe n’ibindi bikorwa birimo iby’imicungire y’imari n’ibindi byose.
Yagize ati “Ibijyanye n’amahoteri ni ubucuruzi bwa serivisi busaba guhozaho. Kubwubaka neza ni ko kugera ku ntego ry’ishoramari rihagije. Ariko kugira ubunararibonye bwo kwakira abashyitsi ku rwego rwiza bizanwa n’amahugurwa, umuco, kongerera imbaraga ndetse no gushora imari mu bantu.”

RADIOTV10








