• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Sosiyete Mpuzamahanga yinjiye mu mikoranire na Hoteli ikomeye mu Rwanda ya Cleo Lake Kivu Hotel

radiotv10by radiotv10
15/05/2026
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

Cleo Lake Kivu Hotel

Share on FacebookShare on Twitter

Sosiyete y’ibikorwa by’amahoteli The Lux Collective ifite icyicaro mu Birwa bya Maurice, yinjiye mu mikoranire n’iyo mu Rwanda ya Cleo Capital Group Ltd inafite Cleo Lake Kivu Hotel iri mu mahoteli y’icyitegererezo mu Rwanda mu bijyanye no kwakira abantu.

Iyi mikoranire igamije gukomeza kuzamura urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda, yatangajwe mu Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo muri Afurka izwi nka Africa CEO Forum yasojwe kuri yu wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2026.

Ibi bizatuma kandi hari Hoteli zijya ku rwego ruhanitse ku birango bya LUX* na SALT, ahateganyijwe hoteli eshanu zizaba ziri ku rwego mpuzamahanga.

Isinywa ry’aya masezerano y’ubufatanye ryanatangaje igurwa rya Akagera Game Lodge, ryakozwe hagati y’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB, Louise Kanyonga, n’ubuyobozi bwa Cleo Capital Group Ltd ndetse n’amasezerano yo gucunga amahoteli hakoreshejwe ikirango cya SALT of Akagera na LUX* yasinywe hagati y’Umuyobozi wa Sosiyete ya The Lux Collective Mr Arnaud Lagesse, umuyobozi wa Akagera Game Lodge, Emmanuel Rugambwa ndetse n’Umuyobozi mukuru wa Cleo Capital Group Ltd wanayishinze, Eugene Nyagahene.

Ibikorwa by’imicungire y’amahoteli muri aya masezerano, bizaba bikorwa na sosiyete ya The Lux Collective, ndetse hanatangwe biriya birango bya LUX* na SALT brands, bizaba birebwa n’ibikorwa bine by’Ubukerarugendo nk’Ikiyaga cya Kivu, Pariki y’Igihugu ya Akagera, iy’Ibirunga, ndetse n’iya Nyungwe, ku buryo ba mukerarugendo bashobora gusura hamwe bakajya ahandi babona aho bacumbika.

Cleo Lake Kivu Hotel

Hari hoteli zizajya ku rwego ruhanitse

Icyiciro cya mbere cy’aya masezerano y’imikoranire kizamurikwa ku mugaragaro muri uyu mwaka hagati, aho Hoteli ya of Cleo Lake Kivu izagira izina rishya rikaba LUX* Lake Kivu, ndetse n’iya Akagera Game Lodge, ikitwa SALT of Akagera.

Icyiciro cya kabiri cy’amasezerano y’imikoranire, kizibanda ku iterambere ry’amahoteli atatu mashya meza azubakwa muri Pariki y’Igihugu ya Akagera, iy’Ibirunga, ndetse n’iy’Ishyamba rya Nyungwe. Ahazabaho hoteli ya The Lux Volcanoes, Lux Nyungwe, ndetse na Lux Akagera azafungura imiryango muri 2028.

Ikiango cya LUX*, ni kimwe mu bikomeye ku ruhando mpuzamahanga, byumwihariko kikaba gihabwa amahoteli aba ari ahantu nyaburanga, hari ibiyaga, umwuka mwiza ndetse n’ibidukikije binogeye ijisho ndetse n’inyubako z’ayo mahoteli zikaba ziri ku rwego rwo hejuru.

Hoteli ya LUX* Lake Kivu isanzwe iri mu Karere ka Karongi izaba ifite ahantu 14 wo kuruhukira no kuba abantu bahagirira umwiherero banabasha kwirebera ibyiza bitatse u Rwanda.

Ni mu gihe LUX* Volcanoes yo izaba ifite ahantu 26 ho kuruhukira hazafasha abantu kureba ibyiza bitatse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ndetse bakanabasha kujya bajya gusura Ingagi.

Naho LUX* Nyungwe yo izaba ifite inzu 26 yubatse mu buryo butangiza ibidukikije kuko zizaba zubakishije ibiti, mu gihe LUX* Akagera na yo izaba igizwe n’ahantu 26 na ho hazafasha abantu gusura inyamaswa zo muri Pariki y’Akagera ndetse bakanirebera inyamaswa nkuru eshanu zizwi nka Big Five, ndetse bakabasha no kurara mu mahema ya ba mukerarugendo.

Eugene Nyagahene yishimira gukorana n’iyi sosiyete

Ubufatanye bwitezweho kuzamura ubukerarugendo n’urwego rw’amahoteli

Umuyobozi Mukuru wa Cleo Capital Group Ltd Founder, akaba ari na we washinze iyi sosiyete Nyarwanda, Eugene Nyagahene yagize ati “Ubu bufatanye bushimangira intambwe ikomeye mu guteza imbere ahazaza h’ubukerarugendo bw’u Rwanda. Hamwe na The Lux Collective turi kurema uruhererekane rw’isi igezweho y’ubukerarugendo izatuma abantu barushaho kunogerwa n’ubwiza karemano bw’u Rwanda, urusobe rw’ibidukikije ndetse n’umuco byose kandi binagamije kugana ku ubukungu burambye ndetse tunagana mu cyerekezo mpuzamahanga.”

Nyagahene avuga ko na we kunguka umufatanyabikorwa nka The Lux Collective, ari amahiwe kandi ko abikesha ubunararibonye afite mu ishoramari rijyanye no kwakira abashyitsi, n’amacumbi.

Yagize ati “Maze imyaka itanu mu ishoramari mu rwego rw’amahoteli mu Rwanda kandi sinari kwifuza umufatanyabikorwa mwiza utari Lux Collective.”

Nyagahene asanzwe anafite irindi shoramari mu bikorwa by’ingenzi mu buzima bwa benshi, birimo itangazamakuru dore ko yashinze igitangazamakurru RADIOTV10, kiri mu bya mbere byigenga byabayeho mu Rwanda, kikagira uruhare runini mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda, ndetse akaba anafite ishoramari mu buhinzi ndetse no mu bijyanye n’imari.

Agaruka ku mpamvu yifuje gukorana n’abafatanyabikorwa, Eugene Nyagahene yagize ati “Ibijyanye n’amahoteli bisaba ubumenyi bwihariye. Utabufite uba uri hanze y’ubucuruzi.”

Byumwihariko kuba yarahisemo kugira umufatanyabikorwa nka The Lux Collective, avuga ko byatewe n’uburyo iyi sosiyete yoroshya imikoranire ndetse no kwicisha bugufi kwa ba nyirayo babasha kuboneka no kugania.

Ati “Bari ku rwego rukenewe. Nshobora kuvugana na CEO [Umuyobozi Mukuru] ubwe [atabanje kugira ahandi anyura]. Ariko nko kuri Marriot cyangwa indi biri ku rwego rumwe, ushobora kumara umwaka wose ukigerageza kuba wagera ku muntu mugomba kuvugana.”

Umuyobozi mukuru wa The Lux Collective, Olivier Chavy na we yagize ati “Mu kwagura sosiyete yacu ku rwego mpuzamahanga ubu buryo bw’imikorere bugaragaza ishusho ya nyayo ya The Lux Collective. U Rwanda ni Igihugu cya mbere muri Afurrika cy’ahantu ho gusura, kandi gifite icyerezo gikomeye mu bukerarugendo burambye. Nka sosiyete iyoboye mu by’amahoteli, twishimiye cyane gutangira imikoranire mu Rwanda binyuze mu guteza imbere uruhererekane rw’ubukerarugendo buzatuma hatangwa serivisi zinoze mu gusura ahantu nyaburanga mu Rwanda, ndetse no guteza imbere imiryango migari, no kubungabunga urusobe rw’ibidukikije.

Ku bw’ubu bufatanye bw’ingenzi na Cleo Capital Group Ltd na RSSB, sosiyete ya The Lux Collective izatanga umusanzu mu gukomeza guteza imbere urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo.

Cleo Lake Kivu Hotel iteretse ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × one =

Previous Post

Abandi Baperezida bategerejwe mu Rwanda mu cyumweru gitaha barimo uwarusuye muri iki

Next Post

How to Recover From a Busy Week Without Losing Your Whole Weekend

Related Posts

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Next Post
How to Recover From a Busy Week Without Losing Your Whole Weekend

How to Recover From a Busy Week Without Losing Your Whole Weekend

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.