I Kigali mu Rwanda hategerejwe inama mpuzamahanga yiga ku Ngufu za Nikeleyeri izaba mu cyumweru gitaha, izanitabirwa n’Abakuru b’Ibihugu babiri; Madamu Samia Suluhu Hassan wa Tanzania na Faure Essozimna Gnassingbé, wanagiriye uzinduko mu Rwanda muri iki cyumweru.
Iyi Nama Mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa ry’Ingufu za Nikeleyeri muri Afurika izwi nka Nuclear Energy Innovation Summit for Africa, izaba kuva ku wa Mbere tariki 18 Gicurasi kugeza ku ya 21 Gicurasi 2026 muri Kigali Convention Center.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’Ihuguriro ‘Nuclear Energy Innovation Summit for Africa’ abayobozi bazitabira iyi Nama, barimo Perezida Paul Kagame uzanayiyobora, Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, ndetse na Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo.
Aba Bakuru b’Ibihugu bazaba bari i Kigali mu cyumweru gishize, nyuma y’iminsi micye, iki Gihugu n’ubundi kigenderewe n’Abaperezida bari bitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo muri Afurika izwi nka Africa CEO Summit, isoza imirimo yayo kuri uyu wa Gatanu.
Abakuru b’Ibihugu bitabiriye iyi nama, ni Perezida Mamadi Doumbouya wa Guinea; Bola Ahmed Tinubu Nigeria, Mohamed Ould Ghazouani, wa Mauritania, Daniel Chapo wa Mozambique, Gen. Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabon.
Muri iki cyumweru kandi, Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo na we yagendereye u Rwanda mu ruzinduko rw’umunsi umwe, akaba azanagaruka muri iriya nama y’ingufu za Nikeleyeri.
Mu bandi banyacyubahiro bategerejwe muri iyi nama iziga ku ikoreshwa ry’ingufu za Nikeleyeri, hari Minisitiri w’Intebe wa Niger Ali Mahamane Zeine, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ingufu za Atomike (IAEA) Rafael Mariano Grossi.
Iyi nama kandi izitabirwa na Dr. Sama Bilbao y León uyobora Ishyirahamwe Mpuzamahanga Ku ngufu za Nikeleyeri (WNA), na
Dr. Lassina Zerbo Lassina, Umujyanama muri Perezidansi ya Repubulika mu by’ingufu akaba n’umyobozi w’akanama ka Rwanda Atomic Energy Board (RAEB).

RADIOTV10









