• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

AMAFOTO: Umuhanzi Eddy Kenzo yaherekeje umugore we w’umunyapolitiki agiye kurahirira kuba Umudepite

radiotv10by radiotv10
15/05/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
AMAFOTO: Umuhanzi Eddy Kenzo yaherekeje umugore we w’umunyapolitiki agiye kurahirira kuba Umudepite
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Edrisah Kenzo Musuuzah uzwi nka Eddy Kenzo yaherekeje umugore we Phiona Nyamutoro ubwo yari agiye kurahirira inshingano zo kuba Umudepite.

Phiona Nyamutoro asanzwe ari muri Guverinoma ya Uganda, aho ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingufu n’Iterambere ry’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Uganda.

Nyuma y’amatora rusange yabaye muri Uganda, n’aya Perezida wa Repubulika, ubu hari gukorwa ibikorwa byo kurahirira inshingano nyuma yuko perezida Yoweri Kaguta Museveni arahiriye gukomeza kuyobora Abanya-Uganda.

Phiona Nyamutoro wari usanzwe ari n’Umudepite akaba no muri Guverinoma ya Uganda, uyu munsi yarahiriye inshingano z’Ubudepite nk’Umudepite uhagarariye abagore m Karere ka Nebbi, aho yarahiriye manda y’imyaka itanu yo kuva muri uyu mwaka wa 2026 kugeza muri 2031.

Ubwo uyu munyapolitiki yajyaga kurahira, yaherekejwe n’umugabo we Eddy Kenzo, wari wamuherekeje n’ubundi mu ntangiro z’iki cyumweru ubwo habaga ibirori by’irahira rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Uku kujyana kw’aba bombi, kwanakurikiwe n’amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, ko Eddy Kenzo yari agiye guhagurutswa mu byicaro yari yicaranyemo n’umugore we Phiona, ariko uyu muhanzi aza kunyomoza aya makuru, avuga ko ifoto yakwirakwije imugaragaza ari guhagurutswa, ari iyacuzwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano AI.

Photos © NBS TV

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − three =

Previous Post

DJ Toxxyk yasabiwe igifungo gikubye kabiri icyo yari yasabiwe mbere yo kurekurwa

Next Post

Abandi Baperezida bategerejwe mu Rwanda mu cyumweru gitaha barimo uwarusuye muri iki

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
Abandi Baperezida bategerejwe mu Rwanda mu cyumweru gitaha barimo uwarusuye muri iki

Abandi Baperezida bategerejwe mu Rwanda mu cyumweru gitaha barimo uwarusuye muri iki

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.