• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

DJ Toxxyk yasabiwe igifungo gikubye kabiri icyo yari yasabiwe mbere yo kurekurwa

radiotv10by radiotv10
15/05/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Amakuru mashya: DJ Toxxyk agiye gusubira imbere y’Urukiko
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvangamiziki Shema Arnaud de Bosscher uzwi nka DJ Toxxyk, uherutse gufatirwa ibihano bitarimo igifungo ariko Ubushinjacyaha bukakijuririra, bwamusabiye gufungwa imyaka itanu, mu gihe mbere yari yasabiwe imyaka ibiri.

Uretse iki gihano cy’igifungo cy’imyaka itanu, Ubushinjacyaha bwasabiye DJ Toxxyk gutanga ihazabu ya 2 210 000 Frw.

Mu iburanisha ryo mu mizi rya mbere ryari ryabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ryabaye tariki 20 Mata 2026, Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

Tariki 04 Gicurasi, uru Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, rwahamije uregwa ibyaha bine birimo icyo kwica umuntu atabigambiriye, icyaha kijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse n’icyaha cyo guhunga ahabereye impanuka, rumukatira igihano cyo gukora imirimo ifitiye Igihugu akamaro mu gihe cy’amezi atatu ariko asubitse mu gihe cy’amezi atandatu, ndetse gutanga ihazabu ya miliyoni 1,5 Frw.

Ubushinjacyaha butanyuzwe n’iki cyemezo, bwajuririye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwaburanishije urubanza rw’ubujurire uyu munsi ku wa Gatanu tariki 15 Gicurasi.

Ubushinjacyaha bwavuze ibihano byatanzwe n’urukiko rwaburanishije urubanza rwa mbere ari bito ugereranyije n’uburemere bw’ibyaha rwamuhamije.

Ubushinjacyaha buvuga ko Urukiko rutitaye ku ngaruka z’ibyaha byahamijwe uregwa ubwo rwafataga umwanzuro, buvuga ko hatitawe ku ntego z’ibihano, kuko biba binagamije gutanga isomo ku bandi, bityo ko ibihano yahawe bidashobora kugera kuri iyi ntego.

Bwavuze kandi ko Urukiko rutitaye ku biteganywa n’amategeko, aho bwifashishije zimwe mu ngingo z’amategeko zirimo iya 49 yo mu gitabo cy’Itegeko riteganya imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ivuga ko Umucamanza atanga ibihano akurikije umuremere bw’ibyaha, ndetse n’ingaruka kimwe n’icyateye uregwa kubikora.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu byaha byakozwe n’uregwa, harimo n’ibyatwaye ubuzima bw’umupolisi wari mu nshingano ze, bityo ko uregwa akwiye guhanishwa ibihano bitarimo inyoroshyacyaha nka birimo by’imirimo nsimburagifungo n’ihazabu.

Ni ho bwahereye busaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge guhanisha uregwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya 2 210 000 Frw.

Ni mu gihe uregwa we, yavuze ko yagaragaje kwicuza kandi ko ibyaha yakoze atari abigambiriye ndetse ko yanasabye imbabazi umuryango w’uriya mupolisi, bityo ko yumva ibihano yafatiwe binyuze mu mucyo.

Me Uwamahoro Marie Josée wunganira uregwa, yavuze ko ibihano byafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, biteganywa n’itegeko, bityo ko ari byo bikwiye gukomeza guhabwa ishingiro.

Uyu Munyamategeko kandi avuga ko muri uru rubanza rw’ubujurire, Ubushinjacyaha bwasabye ibihano biremereye kurusha ibyari byasabwe mbere, dore ko yari yasabiwe gufungwa imyaka ibiri.

Urukiko rwapfundikiye urubanza rw’ubujurire, rukazasoma umwanzuro warwo mu cyumweru gitaha tariki 22 Gicurasi 2026.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 − three =

Previous Post

Uko abaganga baregwa kurangarana umubyeyi wari ku nda bisobanuye ku cyaha cy’ubwicanyi

Next Post

AMAFOTO: Umuhanzi Eddy Kenzo yaherekeje umugore we w’umunyapolitiki agiye kurahirira kuba Umudepite

Related Posts

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Next Post
AMAFOTO: Umuhanzi Eddy Kenzo yaherekeje umugore we w’umunyapolitiki agiye kurahirira kuba Umudepite

AMAFOTO: Umuhanzi Eddy Kenzo yaherekeje umugore we w’umunyapolitiki agiye kurahirira kuba Umudepite

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.