• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko abaganga baregwa kurangarana umubyeyi wari ku nda bisobanuye ku cyaha cy’ubwicanyi

radiotv10by radiotv10
15/05/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uko abaganga baregwa kurangarana umubyeyi wari ku nda bisobanuye ku cyaha cy’ubwicanyi
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rubanza ruregwamo abaganga batatu b’Ibitaro bya Nyanza, baregwa icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake kubera umubyeyi wari ku nda bakekwaho kurangarana bikamuviramo gupfusha umwana, bavuze impamvu hari abandi babyeyi bitayeho mbere ye.

Ni mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza, aho aba baganga batatu ari bo Dr. Dukundane, Munyaneza na Habimana; bose bashinjwa ubwicanyi buturutse ku bushake.

Mu rubanza ku ifungwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwagaragaje imiterere y’iki cyaha, aho bwavuze ko cyabaye tariki 16 Ukwakira 2025, ubwo umubyeyi wari utwite yaje ku Bitaro yoherejweho kugira ngo abagwe.

Uwo mubyeyi wari woherejwe avuye ku Kigo Nderabuzima cya Gahombo, ntiyahise abagwa ngo aterurwemo umwana nk’uko byagombaga gukorwa, kuko ngo aba baganga bagize uruhare mu kumurangarana.

Ubushinjacyaha bwavuze ko aba “Ntibakoze ibyo bagombaga gukora”, bwavuze ko uyu mubyeyi yakomeje gusiragizwa n’aba baganga, birangira yibyaje nyamara yaragombaga kubyara abazwe, bituma umwana ahasiga ubuzima.

Bwavuze ko kandi ko ibi byashimangiwe n’umuforo wo ku Kigo Nderabuzima cya Gahombo uriya mubyeyi yari yavuyeho yoherejwe ku Bitaro, watanze ubuhamya avuga ko uyu mubyeyi iyo aza kwitabwaho akabagwa nk’uko byari byemejwe, umwana we atari gupfa.

Nanone kandi hari ubuhamya bwa nyina w’uyu mubyeyi wari wamuherekeje kwa muganga, wemeje ko abaganga basiragije uyu mubyeyi.

Umugabo w’uyu mubyeyi wapfushije umwana, na we yatanze ubuhamya agaragaza uburyo yasiragijwe, aho yavuze ko yari kure ariko agahamagarwa kuri telefone yakwa irangamuntu, ndetse umugore we akamubwira ko abaganga banze kumwakira, ndetse ko bamunyuragaho nta n’umwe umwitayeho.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kubera ibi byagezweho mu iperereza birimo ubu buhamya, bwifuza abaregwa bafungwa by’agateganyo iminsi 30 kubera uburemere bw’icyaha bakurikiranyweho.

 

Uko bireguye

Mu kwiregura, aba baganga bavuze ko batigeze barangarana uriya mubyeyi, kuko mu mahame yabo basanzwe bakira ndetse bakanaha umuntu serivisi bitewe n’uko arembye.

Bavuga ko ubwo uriya mubyeyi yageraga ku Bitaro, bamwakiriye uko bikwiye ndetse banamwambika umwambaro w’abantu bagiye kubagwa, ariko muri aka kanya haza undi mubyeyi wari uri kuva, aba ari we baheraho.

Bavuze ko nyuma yo kubyaza uwo mubyeyi waje arembye, hahise haza undi na we wari umeze nabi cyane, na we bamwitaho, ariko ko babikoraga babanje gusobanurira uyu mubyeyi wapfushije umwana ndetse na we akabyumba akanabibemerera ko babaza abo na we yabonaga ko bababaye kumurusha.

Umwe muri aba baganga, yavuze ko “Iyo tutababanza twashoboraga gutakaza abantu babiri ari bo umubyeyi n’umwana.”

Aba babaganga kandi basobanura ko uyu mubyeyi yababwiye ko inda ye yari ifite amezi arindwi, baje kumushyira ku gitanda, akabyara umwana unaniwe agahita yitaba Imana.

Bahakana kandi ibyo kumusiragira bamwaka ibyangombwa, bakavuga ko ntawigeze amubaza fotokopi y’irangamuntu nk’uko byavuzwe mu buhamya bwatanzwe.

Umunyamategeko wunganira aba baganga, yavuze ko abakiliya be nta cyaha bakoze, kuko bakiriye uriya mubyeyi uko bikwiye ndetse bakanamushyira aho abandi barwayi bategerereza, ku buryo igihe cyose yashobogara kwakirwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + 11 =

Previous Post

Hagiye hanze amakuru y’umucyo ku mpanuka byavugwaga ko yahitanye umuhanzi w’ikirangirire mu karere

Next Post

DJ Toxxyk yasabiwe igifungo gikubye kabiri icyo yari yasabiwe mbere yo kurekurwa

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Amakuru mashya: DJ Toxxyk agiye gusubira imbere y’Urukiko

DJ Toxxyk yasabiwe igifungo gikubye kabiri icyo yari yasabiwe mbere yo kurekurwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.