Friday, August 21, 2026
RW|EN
IBYAMAMARE

Hagiye hanze amakuru y’umucyo ku mpanuka byavugwaga ko yahitanye umuhanzi w’ikirangirire mu karere

Hagiye hanze amakuru y’umucyo ku mpanuka byavugwaga ko yahitanye umuhanzi w’ikirangirire mu karere

Umuhanzi w’Umurundi Kidum Kibido byari byavuzwe ko yakoreye impanuka ikomeye i Nairobi muri Kenya ndetse bamwe bakavuga ko yitabye Imana, yahakanye aya makuru, avuga ko atari we wayikoze aruhwo ko ari umucuranzi bitiranwa, cyane ko we atari no ku Mugabane wa Afurika.

Ni nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru yavugaga ko uyu muhanzi ukomoka mu Burundi yarokotse impanuka ikomeye y’imodoka yarimo.

Nyuma y’aya makuru, uyu muhanzi yabihakanye avuga ko ameze neza, ndetse ko nta n’impanuka yakoze, cyane ko n’aho byavuzwe ko yabereye atari ho ari kubarizwa.

Uyu muhanzi watanze ubutumwa buhumuriza abantu ku mbuga nkoranyambaga, yatangiye avuga ko aherutse gukorera igitaramo cyiza mu Burundi ku wa Gatanu, ariko ubu akaba atari no kubarizwa ku Mugabane wa Afurika.

Ati “Ndi mu rugendo rw’akazi muri Aziya. Ku bijyanye n’impanuka yabereye i Nairobi y’umwe mu bacuranzi witwa Kidum, si njye ariko ndamwifuriza gukira vuba.”

Bamwe mu bakwirakwije amakuru y’iyi mpanuka, hari n’abavugaga ko uyu muhanzi yanitabye Imana kubera iyi mpanuka.

Aya makuru kandi yanejemwe n’umujyanama we wahumurije abakunzi b’uyu muhanzi

Umujyanama wa Kidum kandi na we yahumurije abakunzi b’uyu muhanzi, avuga ko amakuru yavugaga ko yapfuye ari ibihuha bidafite ishingiro. Yasobanuye ko umuntu wakoze impanuka atari Kidum Kibido uzwi mu muziki, ahubwo ko ari undi muntu bafite amazina asa.

Kidum yahakanye amakuru y’abamubikaga ari muzima
Imodoka yagaragazwaga ko ari yo Kidum yakoreyemo impanuka

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 9 =