• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hemejwe ko icyorezo cya Ebola cyagarukanye ubukana mu burasirazuba bwa Congo

radiotv10by radiotv10
15/05/2026
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Hemejwe ko icyorezo cya Ebola cyagarukanye ubukana mu burasirazuba bwa Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira ibyorezo muri Afurika (Africa CDC) cyemeje ko icyorezo cya Ebola cyubuye umutwe mu Ntara ya Ituri, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Byemejwe mu itangazo ryashyizwe hanze n’iki Kigo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Gicurasi, aho cyavuze ko kiri gukurikirana iby’iki cyore kandi ko kirimo gutegura inama yihutirwa iba uyu munsi igamije guhuza ibikorwa byihutirwa muri DRC, Uganda, no muri Sudani y’Epfo, ndetse n’abafatanyabikorwa bacyo mpuzamahanga.

Iyi nama igamije gushimangira ibikorwa byo kugenzura, kwitegura no guhangana n’iki cyorezo cya Ebola ku mipaka mu rwego rwo gukumira ko cyakwira mu karere.

Nyuma yo kugira inama na Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima rusange muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iki kigo cyatangaje ko ibizamini bya Laboratwari byakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubushakashatsi ku Buzima (INRB) i Kinshasa, iki kigo cyatangaje ko ibisubizo byagaragaje virusi ya Ebola ku bantu 13 muri 20 bapimwe.

Iki kigo kandi gitangaza ko abantu bagera kuri 246 bakekwaho kuba banduye mu gihe abapfuye bagera kuri 65, cyane cyane mu Turere twa Mongwalu na Rwampara. Hari abapfuye bane muri bariya bari basuzumwe bakanemezwa na laboratwari. Hari n’abakekwaho kuba barwaye bavuzwe i Bunia, mu gihe hategerejwe kwemezwa.

Iri tangazo ryabanjirijwe n’urukurikirane rw’abatanze umuburo barimo Dr. Timothée Kossianza Bakamano, umwarimu, umushakashatsi, akaba n’uhagarariye Hospice Africa DRC. Yari yatanze umuburo wihutirwa ku buzima ku bijyanye n’ikibazo giteye ubwoba cyagaragaye mu gace ka Djugu, cyane cyane mu gace k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku muryango wa Banyali Kilo muri Komini ya Mongwalu.

RADIOV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + 10 =

Previous Post

AFC/M23 yeruriye amahanga ko idashobora gukomeza kubahiriza amasezerano ireba uruhande bahanganye rutabikozwa

Next Post

Hagiye hanze amakuru y’umucyo ku mpanuka byavugwaga ko yahitanye umuhanzi w’ikirangirire mu karere

Related Posts

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

by radiotv10
30/05/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byageze ku bwumvikane bwo kongera igihe cy’agahenge kari hagati y’impande zombi ndetse no...

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

by radiotv10
29/05/2026
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bageze kuri...

Next Post
Hagiye hanze amakuru y’umucyo ku mpanuka byavugwaga ko yahitanye umuhanzi w’ikirangirire mu karere

Hagiye hanze amakuru y’umucyo ku mpanuka byavugwaga ko yahitanye umuhanzi w’ikirangirire mu karere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.