• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 yeruriye amahanga ko idashobora gukomeza kubahiriza amasezerano ireba uruhande bahanganye rutabikozwa

radiotv10by radiotv10
15/05/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko budashobora gukomeza kubahiriza amasezerano bwagiranye na Leta ya DRC nyamara yo ikomeje kuyarengaho igaba ibitero bikomeje guhitana inzirakarengane, bityo ko na ryo rigomba gufata inshingano rikagira icyo rikora.

Ni nyuma yuko kuri uyu wa Kane tariki 14 Gicurasi 2026, uruhande rurwanira Leta ya Kinshasa rugabye ibitero bikomeye mu bice binyuranye byo muri Minembwe.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ubwo yagaragazaga iby’ib bitero, yavuze ko byatangiye kugabwa saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, aho “ingabo z’itsinda ry’ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero byinshi mu duce dutuwe cyane twa Kalingi, Gakenke, Bidegu, na Rugezi muri Minembwe, zikoresheje ingabo zo ku butaka, imbunda nini, indege za kamikaze na KT-6, hamwe n’indege z’intambara za Sukhoi-25.”

Ubwo uyu muvugizi yatangazaga ibi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, yavuze ko kugeza ayo masaha indege za CH-4 zariho zizenguruka mu kirere cyo mu bice binyuranye byo muri Masisi, Rutshuru, na Kalehe, byagaragazaga ko hari igitero cyariho gitegurwa.

Lawrence Kanyuka yavuze ko iri Huriro ridashobora gukomeza kureba abaturage bagirirwa nabi aka kageni. Ati “Ibi bitero byibasira abaturage bacu ntibishobora kwirengagizwa.”

Umuhuzabikorwa Wungirije wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa, na we yavuze ko iri huriro ridashobora kwihanganira kurenga ku masezerano bikomeje gukorwa n’uruhande bahanganye.

Yagize ati “AFC/M23 ntabwo ari yo yonyine igomba kubahiriza amasezerano niba uruhande duhanganye rudashobora gukora nk’uko.”

Bisimwa yakomeje avuga ko “Ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje guhabwa rugari” bugakora amarorerwa ariko abahuza ntibagire icyo babuvugaho, kandi ko iri huriro ridashobora kwihanganira ubwo busumbane. Ati “AFC izafata inshingano.”

RADIOTV10

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 3 =

Previous Post

Ibyitezwe mu myitozo ihuriramo ingabo zirimo iz’u Rwanda, u Burundi na Uganda

Next Post

Hemejwe ko icyorezo cya Ebola cyagarukanye ubukana mu burasirazuba bwa Congo

Related Posts

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Hemejwe ko icyorezo cya Ebola cyagarukanye ubukana mu burasirazuba bwa Congo

Hemejwe ko icyorezo cya Ebola cyagarukanye ubukana mu burasirazuba bwa Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.