• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yemeje ko muri 2030 u Rwanda ruzaba rufite amashanyarazi akomoka kuri Nikeleyeri

radiotv10by radiotv10
19/05/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yemeje ko muri 2030 u Rwanda ruzaba rufite amashanyarazi akomoka kuri Nikeleyeri
Share on FacebookShare on Twitter

Pererezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteze ko mu ntangiro za 2030 ruzaba rufite amashanyarazi akomoka ku ngufu za Nikeleyeri, kandi inyigo yakozwe igaragaza ko urugendo rwo kubigeraho ruhagaze neza.

Perezida Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Gicurasi 2026 ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama y’Ihuriro Nyafurika Ku Ngufu za Nikeleyeri no guhanga udushya muri uru rwego.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyi nama yahurije hamwe abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu, inzobere ndetse n’abafatanyabikowa ba za Leta bakarushaho kungurana ibitekerezo by’uburyo bagera ku ntego y’amashanyarazi akomoka ku ngufu za Nikeleyeri.

Yavuze kandi ko uruhare rw’abitabiriye iyi nama ari ingenzi ku hazaza h’ubukungu bwa Afurika kuko Uyu Mugabane utatera imbere udafite amashanyarazi ahagije, bityo ko hakwiye kwihutisha uburyo izi ngufu zagira uruhare mu kugera kuri iyi ntego.

Muri iyi nama kandi Perezida Kagame yashyikirijwe raporo yakozwe n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingufu za Nikeleyeri, igaragaza ko u Rwanda rwamaze kugera ku cyiciro cya mbere cy’ibikorwa remezo byo gukoresha ingufu za Nikeleyeri mu bikorwa binyuranye nk’amashanyarazi.

Iyi Raporo yemerera u Rwanda kugira ubushobozi bwo kugera ku cyiciro cya kabiri mu gushyira mu bikorwa umushinga wo kubyaza umusaruro ingufu za Nikeleyeri.

Perezida Kagame yagize ati “U Rwanda rwishimiye kuba rwarageze ku cyiciro cya mbere cya IAEA (International Atomic Energy Agency) ku igenzura ry’ibikorwa remezo bya Nikeleyeri. Twebwe (u Rwanda) turateganya ko ingufu za Nikeleyeri zizaba zikora mu ntangiriro za 2030, kandi iri suzuma ryemeza ko turi mu nzira nziza.”

U Rwanda ruzubaka inganda zitunganya ingufu za Nikeleyeri mu bizwi nka Small Modular Reactors (SMRs), aho hubakwa inganda ubundi zikajyanwa aho zigomba gukorera.

U Rwanda rufite intego yo kuzatangira kubaka izi nganda enye mu ntangiro z’umwaka wa 2028, aho rumwe ruzaba rushobora gutunganya Megawatt 200.

Perezida Kagame yari kumwe na Perezida wa Tanzania n’uwa Togo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + 7 =

Previous Post

AFC/M23 yemeje ko hari abantu 180 bari kugenzurwaho icyorezo cya Ebola i Goma

Next Post

Eng.-Rwanda Confirms Its Security Forces Will Continue Their Mission in Mozambique

Related Posts

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

by radiotv10
02/07/2026
0

Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyanza, bashima ishuri ritagira ikintu na kimwe ryishyuza abana baryigamo, aho ryakira abari baracikirije...

Umugabo wamaze imyaka 15 afungiye Jenoside ubu akurikiranyweho kwica umugore we

Ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yafatiwe mu Budage

by radiotv10
02/07/2026
0

Ubushinjacyaha bw’u Budage bwataye muri yombi Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’iki Gihugu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho akekwaho...

Umugore n’umugabo we bakurikiranyweho kwicisha icyuma gishyushye umwana w’umuturanyi wabo

Umugore n’umugabo we bakurikiranyweho kwicisha icyuma gishyushye umwana w’umuturanyi wabo

by radiotv10
01/07/2026
0

Umugore n’umugabo we bo Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, bakurikiranyweho kwica umwana w’umuturanyi wabo w’imyaka ibiri bakoresheje icyuma...

Inama zigirwa Abaturarwanda ku ikoreshwa ry’amazi muri iki gihe yabaye imbonekarimwe

Inama zigirwa Abaturarwanda ku ikoreshwa ry’amazi muri iki gihe yabaye imbonekarimwe

by radiotv10
01/07/2026
0

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n'lsukura (WASAC Group) kirakangurira abafatabuguzi bacyo gukoresha neza amazi muri iki gihe cy’impeshyi, no gushaka...

Amakuru y’ingenzi wamenya ku Nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame

Amakuru y’ingenzi wamenya ku Nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame

by radiotv10
01/07/2026
0

Inama y’Abaminisitisi yayobowe na Perezida Paul Kagame, yasuzumiwemo ingingo zinyuranye zirimo ibirebana n’ubukungu bw’u Rwanda, kunoza amatora mu buyobozi bw'inzego...

Next Post
Eng.-Rwanda Confirms Its Security Forces Will Continue Their Mission in Mozambique

Eng.-Rwanda Confirms Its Security Forces Will Continue Their Mission in Mozambique

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hagiye kujya hakorwa isuzuma ritunguranye mu Rwanda rishobora gutahura abakinnyi bakoresha ibiyobyabwenge

Ni iki cyatumye Guverinoma ya Tanzania yohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu mijyi itandukanye

Kiyovu Sports ishobora guterwa gapapu n’ikipe ya Etoile de l’Est

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.