Tuesday, May 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yemeje ko muri 2030 u Rwanda ruzaba rufite amashanyarazi akomoka kuri Nikeleyeri

radiotv10by radiotv10
19/05/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yemeje ko muri 2030 u Rwanda ruzaba rufite amashanyarazi akomoka kuri Nikeleyeri
Share on FacebookShare on Twitter

Pererezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteze ko mu ntangiro za 2030 ruzaba rufite amashanyarazi akomoka ku ngufu za Nikeleyeri, kandi inyigo yakozwe igaragaza ko urugendo rwo kubigeraho ruhagaze neza.

Perezida Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Gicurasi 2026 ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama y’Ihuriro Nyafurika Ku Ngufu za Nikeleyeri no guhanga udushya muri uru rwego.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyi nama yahurije hamwe abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu, inzobere ndetse n’abafatanyabikowa ba za Leta bakarushaho kungurana ibitekerezo by’uburyo bagera ku ntego y’amashanyarazi akomoka ku ngufu za Nikeleyeri.

Yavuze kandi ko uruhare rw’abitabiriye iyi nama ari ingenzi ku hazaza h’ubukungu bwa Afurika kuko Uyu Mugabane utatera imbere udafite amashanyarazi ahagije, bityo ko hakwiye kwihutisha uburyo izi ngufu zagira uruhare mu kugera kuri iyi ntego.

Muri iyi nama kandi Perezida Kagame yashyikirijwe raporo yakozwe n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingufu za Nikeleyeri, igaragaza ko u Rwanda rwamaze kugera ku cyiciro cya mbere cy’ibikorwa remezo byo gukoresha ingufu za Nikeleyeri mu bikorwa binyuranye nk’amashanyarazi.

Iyi Raporo yemerera u Rwanda kugira ubushobozi bwo kugera ku cyiciro cya kabiri mu gushyira mu bikorwa umushinga wo kubyaza umusaruro ingufu za Nikeleyeri.

Perezida Kagame yagize ati “U Rwanda rwishimiye kuba rwarageze ku cyiciro cya mbere cya IAEA (International Atomic Energy Agency) ku igenzura ry’ibikorwa remezo bya Nikeleyeri. Twebwe (u Rwanda) turateganya ko ingufu za Nikeleyeri zizaba zikora mu ntangiriro za 2030, kandi iri suzuma ryemeza ko turi mu nzira nziza.”

U Rwanda ruzubaka inganda zitunganya ingufu za Nikeleyeri mu bizwi nka Small Modular Reactors (SMRs), aho hubakwa inganda ubundi zikajyanwa aho zigomba gukorera.

U Rwanda rufite intego yo kuzatangira kubaka izi nganda enye mu ntangiro z’umwaka wa 2028, aho rumwe ruzaba rushobora gutunganya Megawatt 200.

Perezida Kagame yari kumwe na Perezida wa Tanzania n’uwa Togo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 2 =

Previous Post

AFC/M23 yemeje ko hari abantu 180 bari kugenzurwaho icyorezo cya Ebola i Goma

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yageze mu Rwanda

AMAKURU MASHYA: Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yageze mu Rwanda

by radiotv10
19/05/2026
0

Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan, yageze mu Rwanda aho yitabiriye Inama y'Ihuriro Nyafurika ry'Ingufu za Nikeleyeri 'Nuclear Energy...

Abagabo bane bafatiwe mu cyuho bamaze kwiba ihene zirenga 10

Abagabo bane bafatiwe mu cyuho bamaze kwiba ihene zirenga 10

by radiotv10
19/05/2026
0

Mu Kagari ka Kigembe, Umurenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, Polisi ifatanyije n’abaturage yafatiye mu cyuho abagabo bane bari...

Rubavu: Inzoga z’inkorano mu rubyiruko ziri kurutera gukora amarorerwa bamwe bavuga ko adakwiye kwihanganirwa

Rubavu: Inzoga z’inkorano mu rubyiruko ziri kurutera gukora amarorerwa bamwe bavuga ko adakwiye kwihanganirwa

by radiotv10
19/05/2026
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu, baravuga ko babangamiwe n'urubyiruko runywa ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano bikabasaza...

Indi mipaka ihuza u Rwanda na Congo yafunzwe nyuma y’amasaha macye hari ifunzwe kubera Ebola

Indi mipaka ihuza u Rwanda na Congo yafunzwe nyuma y’amasaha macye hari ifunzwe kubera Ebola

by radiotv10
18/05/2026
1

Imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo yo mu Karere ka Rusizi, yafunzwe kubera icyorezo cya Ebola,...

Rubavu: Impamvu nshya ivugwaho gutuma abagabo bata ingo zabo ntivugwaho rumwe

Rubavu: Impamvu nshya ivugwaho gutuma abagabo bata ingo zabo ntivugwaho rumwe

by radiotv10
18/05/2026
0

Mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, haravugwa ikibazo cy’abagabo bata ingo zabo, bakajya gushaka abagore batagira abana, bikavugwa...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yemeje ko muri 2030 u Rwanda ruzaba rufite amashanyarazi akomoka kuri Nikeleyeri
MU RWANDA

Perezida Kagame yemeje ko muri 2030 u Rwanda ruzaba rufite amashanyarazi akomoka kuri Nikeleyeri

by radiotv10
19/05/2026
0

AFC/M23 yemeje ko hari abantu 180 bari kugenzurwaho icyorezo cya Ebola i Goma

AFC/M23 yemeje ko hari abantu 180 bari kugenzurwaho icyorezo cya Ebola i Goma

19/05/2026
Umuhanzi w’ikirangirire Ne-Yo yasobanuye impamvu yahisemo gukundana n’abagore batatu icyarimwe babizi ko bamusangiye

Umuhanzi w’ikirangirire Ne-Yo yasobanuye impamvu yahisemo gukundana n’abagore batatu icyarimwe babizi ko bamusangiye

19/05/2026
BREAKING: Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yakoze impinduka mu Biro bye zinjijemo uwabaye umunyamakurukazi

BREAKING: Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yakoze impinduka mu Biro bye zinjijemo uwabaye umunyamakurukazi

19/05/2026
Ikindi Gihugu cyo ku Mugabane wa Afurika cyakuyeho Visa ku Banyafurika bose nk’u Rwanda

Ikindi Gihugu cyo ku Mugabane wa Afurika cyakuyeho Visa ku Banyafurika bose nk’u Rwanda

19/05/2026
Mbere y’ifungwa ry’umuhanzi ‘Yampano’ we n’umukunzi we bari babanje kuganirizwa

Mbere y’ifungwa ry’umuhanzi ‘Yampano’ we n’umukunzi we bari babanje kuganirizwa

19/05/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yemeje ko muri 2030 u Rwanda ruzaba rufite amashanyarazi akomoka kuri Nikeleyeri

AFC/M23 yemeje ko hari abantu 180 bari kugenzurwaho icyorezo cya Ebola i Goma

Umuhanzi w’ikirangirire Ne-Yo yasobanuye impamvu yahisemo gukundana n’abagore batatu icyarimwe babizi ko bamusangiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.