Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 27 Gicurasi ari umunsi w’Ikiruhuko rusange mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid Al-Adha.
Uyu munsi w’ikiruhuko watangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tarirki 25 Gicurasi 2026.
Iri tangazo rya Minisiteri, rivuga ko “Imenyesha abakoresha n’abakozi bose bo mu nzego za Leta n’iz’abikorera ko ku wa Gatatu, tariki ya 27 Gicurasi 2026, ari umunsi w’Ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid Al-Adha.”

Uyu Munsi Mukuru wa Eid Al-Adhani umwe muri ibiri ikomeye mu Idini ya Islam nyuma y’uwo gusoza Igisibo Gitagatifu cya Ramadhan (Eid al-Fitr).
Ni Umunsi w’igitambo ukorwa mu minsi itatu, aho Abayisilamu batamba amatungo bashimira ingabire zitandukanye bahawe n’Imana, bakayasangira n’inshuti n’abavandimwe ndetse n’abakene.
Itungo ryabazwe ku munsi nk’uwo w’igitambo rigabanywamo ibice bitatu, kimwe kikaba icy’uwatambye, icya kabiri kigahabwa inshuti n’abaturanyi, ubundi igice cya gatatu kigasaanganwa abatishoboye.
Umunsi Mukuru wa Eid al-Adha wizihizwa mu kwezi kwa Dhul Hijjah, ari kwezi kwa 12 ku ngengabihe ya karindari y’idini ya Islam.
RADIOTV10






