Bamwe mu bo mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero bavuga ko nyuma yo kuzengerezwa n’inkangu zatumaga batabona umusaruro, bisabiye Akarere kubacira amaterasi, none amaze guhindura imibereho yabo nyuma y’imyaka ibiri gusa bayaciriwe.
Aba baturage bagaruka ku kibazo bari bamaranye igihe kinini, maze ngo bagira inama yo kwegera ubuyobozi bwabo bw’Akarere ka Ngororero kabafasha kugikemura, none ubu akanyamuneza ni kose.
Nzabonimpa Moustapha ati: “Inaha kubera ubuhaname twarahingaga ubutaka bukagenda, maze dusaba Akarere kuducira amaterasi kuko wasangaga aho wahinze nk’ibiro 100 uhakuye nka 250, none ubu uri kuhakura 500 kuzamura.”
Nirere Stephanie ati: “Kera ubutaka bwaragendaga, none ubu ntibukigenda, turi kubona umusaruro mwiza rwose.”
Cyakora nta byera ngo de, aba baturage bagaragaza ko hari bagenzi babo batumva neza iyi gahunda yo guca amaterasi mu mirima, bityo bakabagira inama yo kureka kwinangira kuko ngo baba bishyira mu gihombo gikomeye.
Nzabonimpa Moustapha ati: “Iyo ugize amahirwe bakagucira amaterasi ubona ubutaka bwo guhingaho ubwatsi, imyaka n’ibiti bibazwa, kandi ibyo byose ni inyungu z’umuturage. Kandi barabidutereye, harimo n’iby’imbuto ziribwa nk’amavoka n’ibindi. Abatarabyumva bazasure abayafite bazabona ukuntu bitandukanye.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwibutsa abaturage ko amaterasi ari uburyo bwiza bwo guhangana n’ikibazo cy’umusaruro muke muri aka karere k’imisozi ihanamye, kandi ngo buzakomeza kugenda bwongera ubuso yaciweho, nk’uko Bwana UWIHOREYE Patrick, Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, abisobanura.
Visi Meya UWIHOREYE Patrick ati: “Ni akarere k’imisozi miremire, ni yo mpamvu bisaba ko abaturage bahinga mu materasi yaba ayikora n’ay’indinganire. Ndetse n’abaturage bafite ubutaka bugari twarabegereye kugira ngo babushyireho amaterasi, kugira ngo ubutaka tubashe kububyaza umusaruro. Kandi buri mwaka dushyiramo ingengo y’imari yabyo kugira ngo twongere umusaruro.”
Uyu muyobozi akomeza agaragaza ko guhera muri 2019, Akarere ka Ngororero kamaze guca amaterasi kuri hegitari zisaga ibihumbi 9 mu mirenge itandukanye.

Emmenuel NDAHAYO
RADIOTV10






