Umunyametegeko ukora n’inshingano zo kuba ari Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, akurikiranyweho icyaha cyo gutukana mu ruhame, aho yise umwe mu bafite ubumuga bw’ubugufi ‘Igikuri’ kandi byaraciwe mu nyito nyarwanda, akaba asabirwa gufungwa amezi abiri n’indishyi ya miliyoni 10 Frw.
Uyu munyamategeko witwa Me Munyakaragwe Aline, aburana mu rubanza n’Ubushinjacyaha, aho yaburanye kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.
Ashinjwa icyaha cyo gutukana mu ruhame, aho yise uwitwa Ingabire Nelly, izina ry’Igikuri nyamara ryaraciwe kuko inyito yemewe ari umuntu ufite ubumuga bw’ubugufi.
Uru rubanza rwaburanishijwe nyuma y’ikirego cyatanzwe na Iradukunda Nelly aregamo uyu Me Munyakaragwe Aline usanzwe ari umuhesha w’inkiko w’umwuga.
Uwareze ashinja uyu Munyamategeko kumutesha agaciro no kumukorera ivangura kubera kumwita ririya zina kubera imiterere ye.
Ubushinjacyaha buvuga ko ririya jambo ryakoreshejwe n’uyu munyamategeko bwa mbere aryita uwatanze ikirego ubwo yari mu nzira zo kurangiza urubanza.
Umuryango w’uwareze (Ingabire) wasabwaga gushyira mu bikorwa icyemezo kijyanye n’izungura ry’abawugize, aho uyu muhesha w’Inkiko Me Munyakaragwe yari mu rugo rw’ahari uwo mutungo, agahamagara Umuyobozi w’Umudugudu amurangira aho ari akamubwira ati “Ndi kwa cya gikuri cy’igikire.”
Iyi mvugo kandi ngo yongeye kuyisubiramo noneho bwo ayivugira mu ruhame ku Rukiko, ubwo haburanishwaga ikirego kuri cyamunara itari yubahirijwe.
Urega (Ingabire) yavuze ko icyo gihe uyu munyamategeko na bwo yongeye kumwita ‘Igikuri’, kandi ko yagaragazaga ko atabyishimiye, ndese iri zina yamwitaga ryamugizeho ingaruka mu buryo bw’amarangamutima n’imitekerereze.
Uyu munyamategeko uregwa yabajijwe niba iri jambo aregwa yararivuze koko, arabihakana, avuga ko atigeze yita uriya wareze iryo zina.
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko kwakira iki kirego kandi rugahamya icyaha uregwa, rukamukatira igifungo cy’amezi abiri no gutanga ihazabu ya 200 000 Frw.
Naho uruhande ruregera indishyi, na rwo rurifuza ko uyu munyamategeko ahamwa n’icyaha, agatanga indishyi ya miliyoni 10 Frw ndetse na miliyoni 1 Frw y’ikurikiranarubanza.
Ni mu gihe uregwa we avuga ko adakwiye guhamywa icyaha kitabayeho, agasaba Urukiko gutesha agaciro iki kirego, rukamugira umwere.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge nyuma yo kumva imiburanire y’impande zose, yapfundikiye urubanza, yemeza ko icyemezo kizatangazwa mu kwezi gutaha tariki 11 Kamena.
RADIOTV10






