Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, yasabye William Ruto wamusimbuye na Rigathi Gachagua wahoze ari Visi Perezida, guhagarika intambara y’amagambo imaze igihe hagati yabo, kuko ibyo bakora byari bikwiye kubatera isoni bakabireka.
Mu kwezi gushize ni bwo Perezida William Ruto na Rigathi Gachagua batavuga rumwe; bagiye ku karubanda baratukana. Aba babwiranye amagambo atarakiriwe neza.
Kuri iyi nshuro, Uhuru Mũigai Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya kuva mu mwaka wa 2013 kugeza muri 2022, yavuze ko iyo myitwarire bagomba kuyireka.
Kenyatta yagize ati “Tumaze kubona bagenzi bacu ko batangiye gukora politike y’amacakubiri. Nta n’ubwo bagira n’isoni. Ibyo babivugira imbere y’abantu bakuru muri iki gihugu. Bahaguruka bemye bakavuga amagambo yuzuyemo ibitutsi, ayo guteza imidugararo no guteza ubushyamirane hagati y’Abanyakenya. Ariko nta muntu wigeze ahaguruka ngo ababuze gukora ibyo bintu.
Ahubwo basa n’abemerewe gukomeza ayo magambo. Twese nk’igihugu ni ngombwa ko tubwizanya ukuri. Nibitaba ibyo, tuzasubiramo amakosa tumazemo igihe. Iyi si inshuro ya mbere tubonye abayobozi bavuga amagambo mabi agamije guteza imidugararo mu gihugu.
Aheruka twayumva mu mwaka wa 2007. Ntimwumve ko byizanye gutyo. Ahubwo byabanjirijwe n’amagambo nk’aya aba bantu bavuga. Ndabasaba bayobozi b’igihugu cyacu, kubw’umutekano w’igihugu, niba koko mukunda igihugu cyacu, ntimuzasubiremo ibi bintu.
Niba kandi mushaka amahoro y’iki gihugu, abayobozi bagaragaze imigambi bafitiye abaturage. Tureke ibyo gucamo abantu ibice.”
Yaboneyeho umwanya wo kwihaniza Perezida Ruto ukunze kuvuga ko abamubanjirije ku butegetsi nta kintu bakoze kandi bari bafite ibisabwa byose.
Ati “Ntabwo bisaba ko umuntu aba umunyabwenge udasanzwe kugira ngo amenye ikibazo dufite. Ntimukavuge ngo runaka yari afite ibi n’ibi ariko ntiyagira icyo akora. Si byo. Icyo cyari igihe cyacu ariko uyu munsi ni mwe muyoboye. Twakoze ibyo twashoboraga. Uyu munsi namwe muhangane n’ikibazo gihari kandi kirumvikana.”
Bwana Kenyatta aremera ko hari ibyo na we atakoze. Ariko uyu munsi avuga ko bikibangamiye abaturage. Yifashishije urugero, yavuze ko icyo abategetsi bakagombye gukora mu mwanya wo guteza imidugararo mu gihugu.
Ati “Abantu barasakuza kubera ko bavuga bati; njye ndi umuntu uhembwa amashilingi ibihumbi 20. Muri ibyo bihumbi 20, magana inani akoreshwa mu rugendo rwo kugenda no kugaruka mu rugo. Ibihumbi 12 byo mbyishyura ubukode. Nsigarana ibihumbi bibiri byonyine byo gutunga abana banjye no kubishyurira amashuri. Icyo ni cyo kibazo gihari. Hangana na cyo ureke amagambo y’ivangura n’ibindi.”
Mu myaka 10 Uhuru Kenyatta yabayemo Perezida, yari yungirijwe na William Ruto. Icyakora mu mpera za manda ya kabiri batangiye kutavuga rumwe. Ibyo byatumye Uhuru Kenyatta ashyigikira Raila Odinga wari uhanganye na Perezida Ruto muri iyi manda igana ku musozo. Ariko byarangiye Ruto atsinze. Kugeza n’ubwo William Ruto anyuzamo akavuga ko mugenzi we hari ibyo atakoze ku butegetsi bwe. Ariko ashimangira ko ari we muntu wa mbere uzi ubwenge uyoboye icyo gihugu kandi ngo nta wundi muntu ushobora kugira imigambi nk’iyo afitiye Abanyakenya.
David NZABONIMPA
RADIOTV10






