• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SPORT BASKETBALL

AMAKURU MASHYA: Ku nshuro ya mbere ikipe yo mu Rwanda ikoze amateka yegukana irushanwa rya BAL

radiotv10by radiotv10
31/05/2026
in BASKETBALL, SPORT
0
AMAKURU MASHYA: Ku nshuro ya mbere ikipe yo mu Rwanda ikoze amateka yegukana irushanwa rya BAL
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya RSSB Tigers yegukanye irushanwa rya Shampiyona Nyafuruka mu mukino wa Basketball, BAL (Basketball Africa League), iba iya mbere yo mu Rwanda itwaye iki gikombe nyuma yo gutsinda Petro de Luanda yo muri Angola, mu mukino wanarebwe na Perezida Paul Kagame.

Iyi kipe ya RSSB Tigers yari inabaye iya mbere yo mu Rwanda igeze ku mukino wa nyuma muri BAL, itwaye iki gikombe itsinze Petro de Luanda yo muri Angola, amanota 90 kuri 88 mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 31 Gicurasi muri BK Arena yari yakubise yuzuye abakunzi b’umukino wa Basketball.

Ni umukino kandi wanitabiriwe na Perezida Paul Kagame witabiriye imikino myinshi y’iri rushanwa, wanitabiriwe kandi n’abakunzi benshi ba Basketball bari buzuye muri BK Arena, batije umurindi iyi kipe yari ifite abafana benshi kuva iri rushanwa ryatangira.

Uyu mukino watangiranye ishyaka ku ruhande rwa Petro de Luanda, kuko yabanje kwiharira kubona amanota, mu gace ka mbere kawo, ariko biza guhinduka mu gace ka kabiri n’aka gatatu, aho RSSB Tigers yagarukaga mu kibuga yabaye nshya, ndetse umukino urangira ari yo iyoboye ku manota 90 kuri 88.

Umukinnyi Leonadr Randal wigaragaje muri iri rushanwa, wanafashije ikipe ya RSSB Tigers, yongeye kuyifasha no muri uyu mukino wa nyuma, dore ko ari we watsinze amanota menshi, ndetse akaba ari we wabaye umukino w’irushanwa ryose.

Wari umukino uryoheye ijisho
Perezida Kagame yawurebye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × five =

Previous Post

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

Next Post

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

Related Posts

No Content Available
Next Post
How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.