Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u Bwongereza kubera kutubahiriza amasezerano Ibihugu byombi byagiranye.
Ni icyemezo cyafashwe n’uru Rukiko Ruhoraho Nkemurampaka rufite icyicaro i La Haye mu Buholandi, aho u Rwanda rwaregaga u Bwongereza kutubahiriza amasezerano Ibihugu byombi byari byagiranye ajyanye no guhangana n’ikibazo cy’abimukira.
Aya masezerano yagombaga gutuma u Bwongereza bwohoreza mu Rwanda abimukira, yahagaritswe na Minisitiri w’Intebe uriho ubu Keir Starmer ubwo yari akijya ku buyobozi.
Muri iki kirego, u Rwanda rwasabaga kwishyurwa miliyoni £50 nk’uko bigaragazwa n’ikirego cyatanzwe muri uru Rukiko rushinzwe ubukemurampaka.
Mu cyemezo cyashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere Urukiko rwavuze ko Dipolomasi y’u Rwanda “yemeye guhara ubwishyu bw’inyongera bwari gukorwa n’u Bwongereza muri Mata 2025 no muri Mata 2026.”
Muri iki cyemezo Urukiko rwavuze ko cyafashwe tariki 15 Gicurasi 2025, kivuga ko abantu bane guse ari bo bemeye kujya mu Rwanda ku bushake hagendewe kuri ariya masezerano yagiye ahura n’ibibazo bishingiye ku mategeko, aho benshi bayarwanyije.
Muri Werurwe uyu mwaka, ubwo u Rwanda rwatangiraga kuragaza ishingiro z’ikirego cyarwo, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Dr Emmanuel Ugirashebuja yavuze ko muri Mata 2022, ubwo hatangazwaga ariya masezerano, u Rwanda rwatangiye gushyira mu bikorwa ibyo rwari rwiyemeje.
Yavuze kandi ko iki Gihugu cyahise kinatangira gukora amavugurura mu mategeko yarwo kugira ngo ruzabone uko rushyira mu bikorwa ibyo rwari rwasinye muri ariya masezerano.
Yavuze ko mu Ugushyingo u Bwongereza bwasabye ko u Rwanda rutategereza ubwishyu bwo mu byiciro bibiri bwa Miliyoni £50 zo muri Mata 2024 no muri ndetse n’izindi nk’izo muri Mata 2026, ndetse buvuga ko bugiye gusuzuma uburyo bwo gusesa amasezerano.
Dr Emmanuel Ugirashebuja yavuze ko Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kigera mu biro yahise ahagarika ariya masezerano u Bwongereza butarabanje kumenyesha u Rwanda, ahubwo rukabimenyera mu itangazamakuru.
RADIOTV10





