• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

radiotv10by radiotv10
02/06/2026
in MU RWANDA
0
Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Ni mu bukangurambaga bugamije kurwanya ibikorwa bibi

Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika mu gukumira no kurandura ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, yaba ibisembuye n’ibidasembuye, kuko bishobora guteza ibibazo by’umutekano muke ndetse n’ingaruka ku buzima bw’ababinywa.

Ubu bukangurambaga buje nyuma y’uko  abaturage bo muri uyu murenge bagaje impungenge babona ziterwa n’inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge, bavuga ko  bigaragara muri uyu murenge ndetse kikanagira uruhare mu guteza urugomo, ubujura n’umutekano muke mu bice bitandukanye by’uyu murenge.

Bamwe mu baturage bavuga ko mu minsi yashize izi nzoga zakundaga gukorerwa no kugurishirizwa mu mashyamba ndetse no mu bice byihishe, ariko ko kubera ubufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage, ikibazo cyatangiye kugabanuka nubwo kitaracika burundu.

Nyiramana Jeanne, umwe mu baturage bo mu Kagari ka Rwanza, yavuze ko ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byari ikibazo gikomeye cyabangamiraga umutekano w’abaturage.

Yagize ati: “Inzoga zitujuje ubuziranenge zari ikibazo gikomeye cyari kiduhangayikishije kuko abazinywaga bamaraga kuzinywa bakiyenza ku muntu wese bahuye bakamukubita. Hari n’abarangwaga n’ubujura kugira ngo babone amafaranga yo kugura izo nzoga.”

Undi muturage witwa Mureramanzi yavuze ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kugabanya izi nzoga, hakiri bamwe bazikora rwihishwa.

Ati: “Inzoga zitujuje ubuziranenge zigenda zigabanuka. Abake bagisigaye baba bihishahisha, ariko dufite ikizere ko zizacika burundu.”

Mu kiganiro yagiranye n’abaturage, bo mu  murenge wa Save mu kagali ka Rwanza,Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bidakwiye gusigirwa inzego z’umutekano gusa, ahubwo ko ari inshingano za buri muturage.

Yasobanuye ko ibinyobwa bitujuje ubuziranenge birimo ibyakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yaba ibisembuye n’ibidasembuye, kandi ko bishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu.

Yagize ati: “Turasaba abaturage ko gukumira no kurandura burundu ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ari inshingano zabo ku bufatanye n’izindi nzego. Abaturage birinde gukora, gucuruza no kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kuko ababifatirwamo amategeko arabahana.”

Polisi ikomeza isaba abaturage gutanga amakuru ku gihe ku bantu bakekwaho gukora cyangwa gucuruza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kugira ngo hafatwe ingamba zo kubikumira mbere y’uko bigira ingaruka ku buzima n’umutekano by’abaturage.

Umuyobozi w’Umurenge wa Save, Murenzi Augustin, yavuze ko ubufatanye buri hagati y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, Polisi n’abaturage bwatumye ikibazo kigenda kigabanuka ugereranyije n’ibihe byashize.

Yagize ati: “Ku bufatanye na Polisi n’izindi nzego, twashyize imbaraga mu gukurikirana ahakorerwaga izi nzoga ku buryo henshi zagiye zicika. Ubu turi mu bukangurambaga bugamije kurebera hamwe icyatuma n’abaturage bake basigaye bazicuruza babireka burundu.”

Ubuyobozi bw’umurenge na Polisi y’u Rwanda bishimangira ko ubufatanye bw’abaturage n’inzego zibegereye ari bwo buryo bwiza bwo kurandura burundu ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no gukomeza kubungabunga umutekano n’ubuzima by’abaturage.

Ni mu bukangurambaga bugamije kurwanya ibikorwa bibi

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + 18 =

Previous Post

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Next Post

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Dore abakinnyi babaye aba mbere batandukanye na APR FC umwaka w’imikino ukirangira

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.