Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari i Paris mu Bufaransa, bafatanyije na Emmanuel Macron mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro Urwibutso rwiswe ‘Les Archives’ rwagenewe kuzirikana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri i Paris mu Bufaransa ahari uru Rwibutso rugizwe n’inkingi ebyiri ziteganye, ruri mu gace ka Esplanade Habib-Bourguiba.
Perezida Paul Kagame, mu ijambo yatangiye muri uyu muhango, yavuze ko iki kimenyetso, gifite imbaraga zikomeye mu gukomeza kugaragaza ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburemere bwayo.
Yagize ati “Uru rwibutso ruzahagarara nk’ikimenyetso cyo guha agaciro n’icyubahiro Abanyarwanda ndetse n’amateka yacu, nanone kandi uyu muhango wo gufungura ku mugaragaro uru Rwibutso muri uyu Mujyi wa Paris ni iby’agaciro gakomeye.”
Umukuru w’u Rwanda kandi yaboneyeho gushimira Ubuyobozi bw’Umujyi wa Paris, bwatumye hagerwa kuri iki gikorwa gifite agaciro mu mateka y’u Rwanda.
Yanashimiye kandi iki Gihugu cy’u Bufaransa ku ntambwe cyateye, mu kwemera uruhare cyahize mu mateka mabi yabaye mu Rwanda ariko kandi ntibihagararireho aho, ahubwo kikanashyiraho uburyo bwo guhangana n’abapfobya aya mateka.
Yagize ati “Nta Gihugu cyateye intambwe nk’u Bufaransa mu kwemera uruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Turanashimira imbaraga u Bufaransa bwashyize mu kuburanisha abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, baje hano mu Bufaransa ndetse no guhana abapfobya Jenoside. Ako kazi kagomba gukomeza.”
Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, na we yavuze ko uru Rwibutso rushimangira ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no guhangana n’abayipfobya n’abahakana amateka yabaye mu Rwanda.
Yagize ati “Ubu ni bwo hakenewe ukuri kuruta mu bihe byatambutse, kuko ari umusingi wo kubaka amahoro no gukomeza kumva abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yavuze kandi ko iki Gihugu cyo ku Mugabane w’u Burayi, kidashobora kwemera ko hari uwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ukomeza kwidegembyayo ataburanishijwe.
Ati “Nta muntu uriho ushobora kuba hejuru y’amategeko kandi abibwira ko bazakomeza kubona ubwihisho ku butaka bwacu, Ubucamanza bw’Igihugu cyacu bufite inzira ndetse n’ibyo buzakora, nta muntu n’umwe ufite aho ahuriye n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, uzabaho atabihaniwe. Ubutabera buzatangwa.”
Uru Rwibutso rwubatswe ku bufatanye bw’Ubuyobozi bw’u Bufaransa ndetse na Ibuka muri iki Gihugu cyo ku Mugabane w’u Burayi, ndetse n’ubuyobozi bw’inzego nkuru z’Ibihugu byombi.



RADIOTV10






