Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Nyamugari mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, baturiye akabari kitwa CHOGM-SPA, bavuga ko gafite inenge nyinshi, zirimo umwanda ukabije, ndetse no kuba nyirako afite imbwa nyinshi, ajya ashumuriza abanyerondo.
Abaganiriye n’Ikinyamaukuru cyitwa Ukwelitimes dukesha aya makuru, bavuga aka kabari kababangamiye kuko uretse umwanda n’ikibazo cy’imbwa zirenga 20, kanabasakuriza kuko gakora amasaha yose.
Banavuga ko aka kabari kabamo imbwa nyinshi zirenga 20 ndetse hari n’ubwo zirya abantu baba bagiye kukanyweramo ndetse rimwe na rimwe zikanashumurizwa abanyerondo.
Umwe mu baturage batuye muri aka gace witwa Bigirimana Emmanuel, yavuze ko nyiri aka kabari aherutse gushumuriza izo mbwa zirenga 20 zimwe mu nzego z’umutekano zari zigiye muri ako kabari kugenzuramo umutekano.
Yagize ati “Abanyerondo baherutse kujyamo babashumuriza imbwa bahita biruka bose barahatinya nta ujya ahajya nijoro.”
Yakomeje agira ati “Uzi umwanda uba muri kariya kabari? Noneho ko kanakora amasaha yose yewe unagiyemo saa munani z’ijoro wasanga gakora, yaba muri sauna hose baba barimo gukora n’amalodge yose gusa ikibabaje habamo umwanda mwinshi wagira ngo nta bayobozi aka gace kagira kubera ko baragenda bakabaha akantu bagahita bigendera bakirengagiza ibikaberamo.”
Umugore uyobora Umudugudu aka kabari ka CHOGM – SPA, gaherereyemo yatangaje ko basanze muri aka kabari habamo imbwa 24.
Ati “Twasanze habamo imbwa nyinshi cyane, imbwa 24 ku buryo ari ikibazo gikomeye.”
Yongeyeho ko nyiri ako kabari yababwiye ko izo mbwa zimufasha kurwanya abajura kubera ko mbere yuko azizana bahoraga bamwiba.
Aka kabari kandi kafunzwe n’inzego zirimo iz’ibanze n’iz’umutekano, kubera ibibazo bikavugwamo, byumwihariko umwanda ukabije ukavugwamo.
Ivomo: Ukwelitimes
RADIOTV10






