Abakozi batatu b’Akarere ka Nyamagabe barimo ushinzwe ubugenzuzi bw’Imihanda n’ushinzwe imyubakire, batumijwe kuri RIB ikorera mu Karere ka Huye by’igitaraganya ubwo bari mu nama, bayisohokamo itarangiye ngo bagire ibyo bajya gusobanura.
Aba bakozi batatu b’Akarere ka Nyamagabe, barimo kandi ushinzwe inguzanyo za VUP, aho bivugwa ko bahamagajwe muri dosiye y’iperereza riri gukorwa ku inyerezwa ry’amafaranga ryakozwe ubwo hatangawaga isozo ryo kubaka umuhanda wa Ryarubondo n’isoko ryo muri aka gace mu Murenge wa Tare.
Ikinyamakuru cyitwa Umuseke dukesha aya makuru, kiravuga ko aba bakozi bahamagajwe by’igitaraganya ubwo bari mu nama mu Karere ka Nyamagabe, babwirwa ko bagomba kugera i Huye bitarenze saa tanu.
Kivuga ko mu itangwa rya ririya soko, haba harabayemo ibitanoze bifite abandi babyihishe inyuma bo mu buyobozi bw’Akarere.
Ubwo aba bakozi basabwaga kwitaba i Huye byihutirwa, bari bari mu nama, ndetse biba ngombwa ko hahamagazwa imodoka y’Akarere ngo ibajyane i Huye aho bari bahamagajwe.
Uwaganirije iki kinyamakuru, yagize ati “Basohotse mu nama igitaraganya bavuga ko bitabye urwego rw’Ubugenzacyaha i Huye.”
Abatanze amakuru bakavuga ko hari itsinda ry’Urwego rw’Ubugenzacyaha ryavuye i Kigali rije gukora iperereza kuri ayo manyanga, ariko ntiryahatinda kuko ryahise risubira i Kigali.
Bamwe mu batanze amakuru bakabihuza n’iri hamagarwa ry’abo bakozi ari na byo bibaye ngombwa ko bagiye kubarizwa i Huye kugira ngo Nyobozi itabyivangamo “ngo ibe yayobya uburari.”
Nanone kandi hari amakuru avuga ko RIB iteganya gutumiza kuri uyu wa Kane taliki ya 04/06/2026, abandi bakoze barimo ushinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, ushinzwe Uburezi ndetse n’ushinzwe inkunga y’ingoboka mu Karere.
Abo bakozi bose bakaba bagiye guhatwa ibibazo by’amafaranga bikekwa ko yanyerejwe mu mitangire y’amasoko y’ibiryo by’abanyeshuri, ifumbire n’inkunga abatishoboye bahabwa.
Gusa bivugwa ko nyuma y’uko ibi bibazo bibaye hatangwa isoko ryo kubaka umuhanda wa Ryarubondo, ndetse n’isoko ryo muri ako gace, hari ibyo Ubuyobozi bwihutiye gukosora kugira ngo nihakorwa ubugenzuzi buzasange byarakemutse.
Ivomo: Umuseke
RADIOTV10





