Kabuga Felicien washingwaga kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba aherutse gupfira muri gereza mu Buholandi, byamenyekanye ko yashyinguwe mu Bubiligi.
Kabuga Felicien yapfuye tariki 16 Gicurasi 2026 aguye i La Haye mu Buholandi aho yari afungiwe muri Gereza y’Urwego IRMCT rushinzwe Imirimo y’insigarira y’izahozi ari Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha zirimo urwari rwarashyiriweho u Rwanda ICTR/TPIR.
Ikinyamakuru Kigali Today kivuga ko Kabuga yashyinguwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 29 Gicurasi 2026 mu irimbi ry’i Waterloo mu Bubiligi, mu mujyi uri mu nkengero za Brussels.
Amakuru iki kinyamakuru kivuga ko gikesha umunyamakuru utuye mu Bubiligi, avuga ko nyuma y’ishyingurwa ry’uriya mugabo waregwaga kuba umwe mu baza ku isonga mu gucura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi no kuwutera inkunga, habaye misa yo kumusabira yabaye kuri uyu wa 03 Kamena 2026
Uyu munyamakuru ni na we uvuga ko gushyingura Kabuga, byabaye mu ibanga. Yagize ati “Byabaye mu ibanga rikomeye cyane, ku buryo no mu muryango we, hari abari badahari.”
Yakomeje agira ati “Nyuma yabyo, ngo nta gukaraba, nta kiriyo cyangwa undi muhango usanzwe ukorwa n’abanyarwanda bagize ibyago byo kubura uwabo.”
Uyu munyamakuru avuga ko ko abantu bari bitabiriye iriya misa yo gusabira Kabuga, bari bazi ko bahita bajya no kumushyingura, ariko baza kumenya amakuru ko yashyinguwe mu cyumweru gishize, na bo bagwa mu kantu.
Uku gushyingura Kabuga mu ibanga rikomeye, bivugwa ko byatewe n’imbogamizi zigeze kuba ubwo hari hagiye gushyingurwa Protais Zigiranyirazo, musaza wa Agathe Kanziga, aho umwaka ushize umuryango we wangiye kumushyingura mu Bufaransa, ndetse bakitabaza Inkiko bikarangira zibangiye, bakaza gufata icyemezo cyo kumutwika.
Uyu munyamakuru yagize ati “Banze ko amateka yakwisubiramo, kuko no kuri Kabuga, ni ibintu byashobokaga cyane.”
Amakuru y’Umunyarwanda utuye mu Bubiligi avuga iki?
Umwe mu Banyarwanda batuye mu Bubiligi, avuga ko Kabuga Felicien yashyinguwe ku wa Kabiri w’iki Cyumweru tariki 02 Kamena 2026, muri uriya mujyi wa Waterloo.
Uyu waduhaye amakuru, avuga ko n’ubundi abitabiriye ishyingurwa rya Kabuga, babanje kujya mu gitambo cya Misa yo kumusabira cyabereye muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Yozefu (Saint Joseph), ubundi hagakurikiraho umuhango nyirizina.
Avuga ko ubwo abo mu muryango wa Kabuga bari bagiye kumushyingura, babonye polisi yo mu Bubiligi, bakabanza kwikanga ko izi nzego zigiye gutwara umurambo we, ngo ntushyingurwe mu Bubiligi, ariko zikabareka bagakomeza uwo muhango.
Kabuga yapfuye yujuje imyaka itandatu afatiwe i Paris mu Bufaransa aho yari amaze imyaka itatu acumbitse, akaba yarafashwe tariki 16 Gicurasi 2020.
Kabuga Felicien ni umwe mu bazaga ku isonga mu gukekwaho kugira uruhare runini mu gucura no kunoza umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kuyishyira mu bikorwa, by’umwihariko akaba umwe mu bashinze Radiyo rutwitsi ya RTLM yakanguriye abantu gukora Jenoside.
RADIOTV10





