Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu NIDA, buratangaza ko Abanyarwanda miliyoni 4,4 bamaze kwiyandikisha no kwifotoza ngo bazahabwe Indangamuntu Koranabuhanga.
Byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa NIDA, Josephine Mukesha kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Kamena 2026, aho yavuze ko igikorwa cyo kwiyandikisha no kwifotoza gikomeje mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuga.
Muri iyi Ntara, iki gikorwa cyarangiye mu Turere dutatu ari two twa Bugesera, Ngoma na Kirehe districts, ubu kikaba kiri gukorwa mu Turere twa Kayonza, Rwamagana na Gatsibo.
Josephine Mukesha avuga ubwitabire bw’abajya kwiyandikisha bukomeje kuzamuka, nyuma yuko Guverinoma ikanguriye abaturage kubyitabira, ubu bakakaba bari kubyitabira ku bwinshi.
Yagize ati “Kugeza ubu tumaze kwandika abaturage barenga miliyoni 4,4 ku rwego rw’Igihugu muri rusange.”
Yavuze ko itsinda riri gukora iki gikorwa nibarangiza Akarere ka Gatsibo, bazahita berecyeza mu ka Nyagarare ari na ko kazaba ari aka nyuma ko mu Ntara y’Iburasirazuba, ubundi hakazahita hakurikiraho Intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba, mu gihe byarangiye mu Ntara z’Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali.
Josephine Mukesha yavuze ko na nyuma yuko iki gikorwa kizaba gisoje ku rwego rw’Igihugu, abacikanywe na cyo, bazaba bafite amahirwe yo kwiyandikisha no kwifotoza.
Yagize ati “Na nyuma y’igikorwa rusange, turateganya kuzageza ibikoresho bifata ibipimo mu Mirenge yose. Ibi bizatuma abantu bacikanywe no kwiyandikisha, babikora, ndetse binafashe abaturage kubasha kuvugurura no gukosora amakuru yabo igihe bizaba ari ngombwa.”

Mukesha yashishikarije abaturage gukoresha neza aya mahirwe yo kwifotoza muri ibi bihe, abantu bakajya bitabira igihe itsinda rya NIDA ryaje gukorera mu Turere twabo kuko ari bwo buryo bwihuse kandi bworoshye bwo kwiyandikisha no kwifotoza.
Guverinoma y’u Rwanda irateganya guhagarika ikoreshwa ry’Indangamuntu zisanzweho muri Kamena umwaka utaha wa 2027, nyuma hakazatangira gukoreshwa izi z’ikoranabuhanga.
Ubuyobozi bw’u Rwanda kandi buherutse gusaba Ibigo bisanzwe bisaba abantu Indangamuntu nk’amabanki, amavuriro, ibigo by’itumanaho ndetse n’inzego za Leta, gutangira kwitegura ikoranabuhanga rizabafasha gukoresha iriya Ndangamuntu Koranabuhanga.
RADIOTV10





