Monday, July 27, 2026
RW|EN
IMIBEREHO MYIZA

Abayobozi ba Nyamagabe bahawe impanuro ku cyo bakora ngo Akarere kabo kave ku mwanya wa nyuma

Abayobozi ba Nyamagabe bahawe impanuro ku cyo bakora ngo Akarere kabo kave ku mwanya wa nyuma

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yibukije Abayobozi ba Nyamagabe ko Akarere bayoboye kaje ku mwanya wa nyuma mu gukura abaturage mu bukene, bityo ko bakwiye kunoza akazi kabo, kandi bakegera abaturage kugira ngo bakosore ibitagenda.

Guverineri yavuze kandiko mu bushakashatsi buheruka bwakozwe na Rwanda Governance Board ku ishusho y’imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zegereye abaturage, bugaragaza ko Akarere ka Nyamagabe kari mu Turere twagize amanota ari hasi mu rwego rw’ukwishimira serivisi abaturage bahabwa.

Ibi yabigarutseho mu mwiherero w’iminsi itatu wahuje abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, wari ugamije gusuzuma ibikorwa byagezweho mu myaka ine ishize aho yasabye abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe kongera imbaraga mu kazi bakorera abaturage, abibutsa ko hakiri urugendo mu kubegera no gukemura ibibazo byabo ku gihe.

Bamwe mu bajyanama bagaragaje ko nubwo hari ibikorwa byinshi byagezweho muri manda yabo, hari n’ibitaragerwaho byagize uruhare mu gutuma abaturage bamwe batishimira serivisi bahabwa n’inzego z’ibanze.

Perezida  wa Njyanama  y’akarere ka Nyamagabe  Clautilde Uwamahoro avuga ko  nubwo hari byinshi byakozwe hakiri n’ibigikemewe gukorwa cyane cyane  ibijyanye no kwita ku guha servise zinoze abaturage  dore ko mu bushakashatsi bwagiye bugaragazwa  na RGB bwagiye bugaragaza ko akarere ka Nyamagabe  kaza mu myanya y’inyuma  mu kutanyurwa na servise abaturage bahabwa.

Ati “Mu myaka ine  tumaze  ku buyobozi  nk’inama  njyanama hakozwe byinshi,gusa hari ibyo  dukwiye gushyiramo imbaraga harimo imitangire ya servise ku baturage,kugeza uyu munsi abaturage b’akarere ka Nyamgabe ntabwo baranyurwa na servise bahabwa nkuko ubushakashatsi bwa RGB bubigaragaza.’’.

Guverineri Alice Kayitesi yavuze ko ibipimo bigaragaza uko abaturage bishimira serivisi bahabwa bikwiye kubera abayobozi indorerwamo yo kunoza akazi kabo no gukomeza gushyira umuturage ku isonga.

Yagize ati “Ibyo dusabwa ni byinshi, Akarere ka Nyamgabe kari ku mwanya wa Nyuma mu gukura abaturage mu bukene, ibyo bagomba kubishyiramo imbaraga bigakosoka, ikindi haracyafite urugendo  rwo kongera kwegera abaturage  no kureba uko bishimira servise babaha. Ubushakashatsi bwakozwe na RGB bugaragaza uko abaturage bishimira  serivise bahabwa n’ubuyobozi ntabwo bimeze neza  kuko aka Karere kaza ku myanya ya nyuma.”

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × one =