• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, June 5, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubutumwa bwa Muzehe Tito Rutaremara busobanura ibyo yatangaje ku Mana bikazamura impaka ndende

radiotv10by radiotv10
05/06/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ubutumwa bwa Muzehe Tito Rutaremara busobanura ibyo yatangaje ku Mana bikazamura impaka ndende
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye, Hon. Tito Rutaremara yasubije abakomeje kumunengera ubutumwa aherutse gutangaza asaba abantu kutazajya bazana Imana mu bintu bya Jenoside kuko yakorewe abantu, ikorerwa n’abandi ndetse inahagarikwa n’abantu, bityo ko mu myumvire ye nta muntu ukwiye kuzanamo Imana.

Ni nyuma yuko hamaze iminsi hari impaka zazamuwe n’ubutumwa Hon. Tito Rutaremara yatangiye mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, cyari cyateguwe n’Umuryango Pilgrim Center for Healing and Reconciliation, cyahurije hamwe abayoboke b’amadini anyuranye, Tito Rutaremara yasabye abacyitabiriye gukura Imana muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iki gikorwa cyari cyahurije hamwe abanyamadini, Tito yavuze ko abantu badakwiye kujya bazana Imana mu bintu bya Jenoside, dore ko hari benshi bakunze kuvuga ko barokowe n’Imana.

Icyo gihe yagize ati “Ndabasabye muri Jenoside mukuremo Imana. Jenoside yakozwe n’abantu, ikorerwa abantu kandi ihagarikwa n’abantu. Naba n’abavuga ko Imana itari ihari ahubwo.”

Nyuma y’ubu butumwa bwa Tito, hari benshi bamunenze, bavuga ko atari akwiye gushyira ku ruhande Imana, kuko ababonye imbaraga zayo bazizi banazibonye.

Mu butumwa bwe, Muzehe Tito Rutaremara, yabaye nk’usubiza abamunenze, avuga ko mu myumvire ye, ntacyo Imana yakoze mu bihe bya Jenoside, ahubwo ko icyo yakoze ari ukuba yarahaye amahitame meza abayihagaritse, abayikoze ikabaha amahitamo mabi.

Dore ubutumwa bwose bwa Tito Rutaremara

Mu minsi ishize; Abanyamadini bansabye gutanga ikiganiro ku mateka y’amacakubiri ku Gihugu cyacu kugeza kuri JenoSide yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu bibazo byinshi twaganiriye n’abanyamadini, hari kimwe nabonye cyazanye impaka kuri social media Nshaka gusobanura kandi namwe MUMFASHE.

Hari ikibazo umwana w’imyaka 12 yabajije umubyeyi we warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ati “Ko uhora umbwira ko Imana yagukijije abacanyi muri Jenoside, kuki itakijije ba sogokuru, ba nyogukuru, ba uncles [ba nyirarume cyangwa ba se wabo], ba Aunties [ba Nyirasenge cyangwa ba Nyirana wabo] na ba cousins [babyara],…?” Nyina ati “ni uko Imana yabishatse.”

Abemera Imana bemera ko Imana ifite URUKUNDO ruhebuje, ikagira UBUBASHA buhebuje, ikagira UBUMENYI buhebuje. Kandi Imana NTIRENGANYA, Imana NTITORANYA kandi NTIYIRENGAGIZA,….

Abemera Imana bazi neza ko Imana yahaye abantu uburenganzira n’amahitamo yo gukora icyiza cyangwa ikibi….

Njye nka Tito nibaza kuri kiriya kibazo cy’uriya mwana nakoresheje logic [inyurabwenge], nsanga abicanyi bahisemo ikibi cyo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abahisemo icyiza Nk’INKOTANYI bahitamo igikorwa cyo kurokora abantu bicwaga, ariko Kandi iki gikorwa cyo guhagarika Jenoside kibatwara iminsi 100 kandi bibagoye cyane.

Njye muri logic yanjye nasanze abicanyi barahisemo ikibi, INKOTANYI zihitamo icyiza.

Icyo Imana yabahaye ni amahitamo yo guhitamo icyiza cyangwa ikibi.

Njye nsubiza kiriya kibazo; mbisubije muri logic no muri philosophy nize, nsanga Imana itarabyivanzemo.

Ariko abize theology mushobora kuba mubyumva neza bitandukanye ni uko mbyumva; Muze mudusobanurire muri THEOLOGY ukuntu Imana yivanze muri ibi bintu. Hanyuma mumfashe no gusubiza ikibazo cy’uriya mwana twatangiriyeho mushingiye kuri theology.

MURAKOZE KANDI IMANA IBAFASHE!

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + 15 =

Previous Post

AFC/M23 yamaganiye kure ibikubiye mu itangazo rya FARDC ryayegetseho ibirego by’ibinyoma

Related Posts

Abayobozi ba Nyamagabe bahawe impanuro ku cyo bakora ngo Akarere kabo kave ku mwanya wa nyuma

Abayobozi ba Nyamagabe bahawe impanuro ku cyo bakora ngo Akarere kabo kave ku mwanya wa nyuma

by radiotv10
05/06/2026
0

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yibukije Abayobozi ba Nyamagabe ko Akarere bayoboye kaje ku mwanya wa nyuma mu gukura abaturage...

Why your salary disappears faster than you expected

Why your salary disappears faster than you expected

by radiotv10
05/06/2026
0

You get paid and, for a brief moment, it feels like everything is finally under control. Plans start forming in...

Hatangajwe amahoteri ane mu Rwanda yafunzwe by’agateganyo n’impamvu

Hatangajwe amahoteri ane mu Rwanda yafunzwe by’agateganyo n’impamvu

by radiotv10
04/06/2026
0

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje ibigo by’ubucuruzi bine byakira abantu, byafunzwe by’agateganyo kubera kutuzuza ibisabwa mu rwego rw’ubukerarugendo...

Abagera muri miliyoni 4,4 bamaze kwifotoza mu Rwanda ngo bazahabwe Indangamuntu Koranabunga

Abagera muri miliyoni 4,4 bamaze kwifotoza mu Rwanda ngo bazahabwe Indangamuntu Koranabunga

by radiotv10
04/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu NIDA, buratangaza ko Abanyarwanda miliyoni 4,4 bamaze kwiyandikisha no kwifotoza ngo bazahabwe Indangamuntu Koranabuhanga. Byatangajwe...

Hagaragajwe igishobora gukorwa ku cyemezo ku bya Kabuga cyababaje benshi

Amakuru mpamo ku ishyingurwa rya Kabuga Felicien byavugwaga ko ryabaye mu ibanga rikomeye

by radiotv10
04/06/2026
0

Kabuga Felicien washingwaga kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba aherutse gupfira muri gereza mu Buholandi, byamenyekanye ko yashyinguwe...

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Ubutumwa bwa Muzehe Tito Rutaremara busobanura ibyo yatangaje ku Mana bikazamura impaka ndende

AFC/M23 yamaganiye kure ibikubiye mu itangazo rya FARDC ryayegetseho ibirego by’ibinyoma

Ikipe y’u Rwanda nyuma yo kwangirwa gukinira muri Morocco ku ‘mpamvu z’umutekano’ yageze mu Misiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.