• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Saturday, June 6, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwibukije America ko atari rwo rwonyine rurebwa no kubahiriza amasezerano rwasinyanye na Congo

radiotv10by radiotv10
06/06/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwibukije America ko atari rwo rwonyine rurebwa no kubahiriza amasezerano rwasinyanye na Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yakurikiranye ibyatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ububanyi n’Amahanga Marco Rubio warushimiye uburyo ruri kubahiriza ibyo rwiyemeje mu Masezerano y’Amahoro ya Washington, ariko ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kurenga ku byo isabwa bityo ko na yo igomba kubyubahiriza.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Kamena 2026, nyuma yuko ku wa Kane tariki 04 Marco Rubio agiranye ikiganiro na Komisiyo ishinzwe Ububanyi mu Nteko Ishinga Amategeko ya America.

Muri iki kiganiro cyagarutse ku ishusho y’iyubahirizwa ry’Amasezerano y’Amahoro ya Washington yashyizweho umukono n’u Rwanda DRC, Marco Rubio yashimiye u Rwanda kuba “rwubahiriza byuzuye ibyo rwiyemeje” muri ariya masezerano.

Guverinoma ivuga ko “U Rwanda rushimira uruhare Leta Zunze Ubumwe za America ikomeje kugira, binyuze byumwihariko mu Masezerano ya Washington, akomeje kugaragara nk’inzira yo gushaka umuti w’imizi y’ibibazo by’amakimbirane ari mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

U Rwanda ruvuga ko “Nubwo bimeze bityo, ni ngombwa ko rwibutsa ko inshingano zikubiye mu masezerano ya Washington, zireba impande zombi yaba u Rwanda na DRC kandi asaba ko impande zose ziyitaho.”

Rugakomeza rugira ruti “Ntabwo amasezerano ashobora gushyirwa mu bikorwa habayeho gutoranya, nta nubwo ibikubiye mu masezerano byakuzuzwa n’uruhande rumwe, urundi rutujuje ibyo rusabwa. Ntabwo ikibazo gishobora gukemurwa habayeho kubogama.”

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko ikomeje gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje muri ariya masezerano, ariko ikibabaje ari uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo ikomeje kuyarengaho mu buryo bukomeye, “binyuze mu gukomeza gutera inkunga FDLR, umutwe w’Abajenosideri wakomeje gukorera ku butaka bwa Congo mu myaka irenga 30 ishize, kandi ukaba ukiri imbogamizi ku mutekano w’u Rwanda, ndetse no gukomeza gukoresha drone za gisirikare mu bitero bigabwa mu bice bituwemo n’abasivile.”

U Rwanda rwizeza ko rugifite ubushake bwuzuye bwo kubahiriza aya masezerano ya Washington kandi ko ruzakomeza gukorana na America, abafatanyabikorwa bo mu karere kimwe n’abandi bose, mu gukomeza gushaka amahoro, umutekano n’ituze mu karere k’Ibiyaga Bigari.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 4 =

Previous Post

Hatangajwe ibiciro bishya bya Lisansi na Mazutu mu Rwanda

Related Posts

Hatangajwe za Miliyari Leta imaze kwigomwa mu guhangana n’itumbagira ry’ibiciro bya Lisansi

Hatangajwe ibiciro bishya bya Lisansi na Mazutu mu Rwanda

by radiotv10
06/06/2026
0

Urwego Ngenzuramikorere RURA rwatangaje ibiciro bishya by’Ibikomoka kuri Peteroli, aho igiciro cya Mazutu cyazamutseho 722 Frw kuri litiro, mu gihe...

MTN Rwanda Partners with University of Rwanda and Kepler College to Bridge the Gap Between Education and Employment

MTN Rwanda Partners with University of Rwanda and Kepler College to Bridge the Gap Between Education and Employment

by radiotv10
05/06/2026
0

MTN Rwandacell PLC has entered strategic partnerships with the University of Rwanda and Kepler College to strengthen collaboration between academia...

Resitora ya Tic Tac iri mu zizwi muri Kigali yafashwe n’inkongi y’umuriro ufite imbaraga

Resitora ya Tic Tac iri mu zizwi muri Kigali yafashwe n’inkongi y’umuriro ufite imbaraga

by radiotv10
05/06/2026
0

Inyubako ya Resitora izwi nka Tic Tac Foods Boutique Hotel iherereye mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo mu...

Ubutumwa bwa Muzehe Tito Rutaremara busobanura ibyo yatangaje ku Mana bikazamura impaka ndende

Ubutumwa bwa Muzehe Tito Rutaremara busobanura ibyo yatangaje ku Mana bikazamura impaka ndende

by radiotv10
05/06/2026
0

Umuyobozi w'Urwego Ngishwanama rw'Inararibonye, Hon. Tito Rutaremara yasubije abakomeje kumunengera ubutumwa aherutse gutangaza asaba abantu kutazajya bazana Imana mu bintu...

Abayobozi ba Nyamagabe bahawe impanuro ku cyo bakora ngo Akarere kabo kave ku mwanya wa nyuma

Abayobozi ba Nyamagabe bahawe impanuro ku cyo bakora ngo Akarere kabo kave ku mwanya wa nyuma

by radiotv10
05/06/2026
0

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yibukije Abayobozi ba Nyamagabe ko Akarere bayoboye kaje ku mwanya wa nyuma mu gukura abaturage...

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

U Rwanda rwibukije America ko atari rwo rwonyine rurebwa no kubahiriza amasezerano rwasinyanye na Congo

Hatangajwe ibiciro bishya bya Lisansi na Mazutu mu Rwanda

MTN Rwanda Partners with University of Rwanda and Kepler College to Bridge the Gap Between Education and Employment

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.